Indirimbo "Niho nkiri" nta kuntu waba utayizi kuko yageze kuri YouTube tarki 30 Ugushyingo 2021, ubu imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2.2 [2,255,916]. Nyiri iyi ndirimbo, agiye gukora ubukwe.
Mu mpera z’iki cyumweru tarik 11/02/2023 nibwo Bishop Gafaranga na Annette Murava bazarushinga nk’uko bigaragara ku butumire bwabo ducyesha inyaRwanda.com. Ikinyamakuru Umuseke.rw cyanditse ko basezeranye imbere y’amategeko ya Leta kuwa Kane tariki 02 Gashyantare 2023.
Ubukwe bwabo bubaye nyuma y’amezi 9 Annette Murava yambitswe impeta n’umusore atigeze atangaza amazina mu itangazamakuru, gusa icyo gihe byahwihwiswaga ko ashobora kuba ari Bishop Gafaranga, ariko hakabura amakuru abyemeza. Annette yavuze ko ubukwe ari vuba, none umunsi wabwo urashyize urageze.
Bakundanye mu ibanga, biyemeza kubana, none bagiye kubihamya mu kwezi kw’Abakundana dore ko ari ko kwizihirizwamo Saint Valentin [Valentine’s Day] iba buri tariki 14 Gashyantare. Umunsi w’abakundana [ku bawemera n’abawizihiza] uzaba, Bishop Gafaranga na Annette Murava bari mu kwezi kwa buki bazaba bamazemo iminsi itatu gusa.
Paradise.rw ifite amakuru yizewe avuga ko Annette Murava yakundanye na Bishop Gafaranga nyuma y’amezi macye ashwanye n’umu-Diaspora bendaga kurushinga. Ni umusore wo mu Kenya bakundanye nabwo mu ibanga. Batandukanye nabi ku buryo byageze no muri RIB.
Amakuru dukura mu bantu ba hafi ya Annette Murava avuga ko abazataha ubu bukwe we na Gafaranga ari abafite ubutumire gusa, ndetse buri umwe yahawe ubwanditseho amazina. Gusaba no gukwa bizabera i Nyamata kuri La Palisse Hotel, gusezerana imbere y’Imana nabyo bizabera La Palisse Hotel i Nyamata, abatumiwe bazakirirwa kuri Palisse Hotel.
Habiyaremye Zacharie ari we Bishop Gafaranga, ni umugabo w’umukire watangiye kumenyekana muri 2019 ubwo yiganaga abapasiteri uko babwiriza bahanitse ijwi. Yabikoraga ari nako anyuzamo ubutumwa bwo kugaragaza ko hari abapasiteri bashyize imbere inda nini bitwikiriye agakiza. Bivugwa ko ari umugabo w’abana batatu ariko akaba yaratandukanye n’uwo bababyaranye.
Byari byarahanuwe ko ariko we ntabyemere
Mu mwaka wa 2020, Bishop Gafaranga yatangarije inyaRwanda ko imyaka icyenda yari ishize arushinze [ubu ni 12] n’umugore we babyaranye ariko ngo yari akijya mu rusengero aba-Pasiteri bakamuhanurira ko Imana iberetse umukunzi bagiye kurushinga nyamara bibeshya. Babaga bazi ko ari umusore. Yabivugaga mu kumvikanisha ko azi amayeri y’abahanuzi b’ubu.
Annette Murava waririmbye "Imboni", amaze igihe kinini mu muziki wa Gospel ariko yatangiye kumenyekana cyane mu 2021 ubwo yaririmbaga indirimbo yitwa "Niho nkiri" y’umuntu ufite agahinda n’intimba aterwa no kuba abandi basubizwa ariko we ntasubijwe. Ifite aho ihuriye n’ubuzima yari arimo icyo gihe nk’uko yabisobanuye mu itangazamakuru.
Nyuma y’amezi 5 asohoye "Niho Nkiri", yahise asohora indi ndirimbo y’ishimwe yise "Ndakwibutse". Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo "Ndakwibutse", ni bwo yahise atangaza ko yambitswe impeta. Amakuru avuga ko iyi ndirimbo nayo ivuga ku buzima bwe, ibintu abasesenguzi bahamya ko kwambikwa impeta kwe ari ko gusubizwa yaririmbaga nubwo atigeze yerura ngo abyemeze.
Turirimbane "Niho Nkiri" ya Annette Murava
Igice cya 1
Ndacyategereje, umugisha wawe
Mana aho wansize n’ubu niho nkiri
Ndangamiye isezerano ryawe, mpagaze aho wansize
Abo twazanye barasubijwe, mbese uracyanyibuka mbese uracyanyibuka
Inkovu z’ibipfukamiro byanjye, zindya amanywa n’ijoro
Mbese isengesho ryanjye ryari rigufi, mbwira naryo ndyongere
Ndinda gushidikanya, nziko utajya uhinduka
Wituma ndira abandi baseka, ibuka isezerano
Inkwenene zabaye uruhuri, abanzi barishimye
Nanjye ndi mubo wasize inyuma, garuka unsindagize
Chorus
Nyigisha gusesengura, ibisubizo, n’aho umuti waba usharira, Mana nywumire
Mpa imbaraga ntegereze, ubushake bwawe, kugeza igihe uzanjyana mu gitaramo cy’abagushima...
Igice cya 2
Ubigenza ute, ushingira ku ki usubiza.
Mbese ijwi ryanjye ryaba rikugeraho
Narinzi ko isoko y’imigisha nta n’umwe uyihezwaho
Mbese n’iki Mwami ntakora ngo ureke nanjye mvomeho
Abo tugusangiye nk’umubyeyi bapfukamye bashima, njyewe ho nan’ ubu ngisaba, sinzi igihe uzanyumva. Abo twahingiye rimwe Mana, bose barasaruye, ngushiriza imvura nanjye neze
Mpagaze aho wansize.
Ubukwe bwa Murava na Gafaranga
Hashize amezi 9 Murava atangaje ko yambitswe impeta
Akunda kuririmba indirimbo z’ubuzima bwe
Annette avuye mu basiribateri
Aherutse guhurira na Mbonyi mu gitaramo muri BK Arena
Bishop Gafaranga watwaye umutima wa Annette
Bishop Gafaranga mu bihe bishize yaririmbanye na Annette bitungura benshi
Annette afite impano idashidikanwaho
Murava (uwa mbere ibumoso) ari mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda
Igitaramo cy’amateka cya Mbonyi cyaririmbyemo Murava