× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Antoine Cardinal Kambanda yahaye Israel Mbonyi impano mu gitaramo cya Pasika Ewangelia Easter Celebration Concert

Category: Concerts  »  April 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Antoine Cardinal Kambanda yahaye Israel Mbonyi impano mu gitaramo cya Pasika Ewangelia Easter Celebration Concert

Arikiyepisikopi wa Kiliziya Katolike mu Mugi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, ni umwe mu bageze mu nyubako yabereyemo igitaramo cyo kwizihiza Pasika yo kuri uyu wa 31 Werurwe 2024 bise Ewangelia Easter Celebration Concert, yihera ijisho Alarm Ministries yagitangije.

Alarm Ministries ihuriyemo abaririmbyi bakomeye babarizwa mu madini n’amatorero atandukanye, ni bo babanje kuririmbira abitabiriye iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika kiri kubera mu nyubako ya Kigali BK Arena barimo n’Arikiyepisikopi Antoine Cardinal Kambanda, akaba n’Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ari na wo wateguye iki gitaramo, ku bufatanye n’indi miryango itabogamiye kuri Leta.

Uyu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda, BSR (Bible Society of Rwanda), witeguye gutambutsa ubutumwa nyuma y’iki gitaramo, bakangurira abacyitabiriye n’Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza gushyigikira Bibiliya, mu bukangurambaga bahaye izina rya ‘Shyigikira Bibiliya’ bwatangijwe mu mwaka 2023, bugamije gukangurira abakunda Ijambo ry’Imana Bibiliya gutera inkunga ibikorwa byo kuyicapa, bagakoramo izindi nyinshi kugira ngo abazitunze barusheho kuba benshi.

Uretse Alarm Ministries yabanje ku rubyiniro, hari andi makorari atandukanye n’abahanzi biteguye gukomeza gutaramira abitabiriye iki gitaramo. Abo ni umuryango w’abahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nk’itsinda James na Daniella, amakorari atandukanye ari yo Christus Regnat, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir, n’umuhanzi nyamukuru Israel Mbonyi.

Ni igitaramo kidashingiye ku idini runaka kuko Israel Mbonyi asengera muri Restoration Church, Arikiyepisikopi Antoine Cardinal Kambanda birumvikana ni Umukatolike ukomeye, n’abandi bo mu yandi madini n’amatorero atandukanye.

Uyu munsi, Abakristo hafi ya bose havuyemo Abahamya ba Yehova bizihiza Umunsi yapfuyeho gusa, bawizihiza bibuka izuka ry’Umwami n’Umukiza w’abizera bose ari we Yesu Kristo wapfuye, agatanga umubiri we, amaraso ye akamenwa, kugira ngo acungure abatuye isi bamwizeye. Nyuma y’iminsi itatu yarazutse, asubira mu Ijuru aho yavuye, ajya kuba Umwami wicaye iburyo bw’Imana.

Kwizihiza Pasika ni igikorwa Abakristo bafata nko gushimira ku bw’amaraso yamenwe ku bwabo. Ibiri kubera muri iki gitaramo biri kurushaho kwibutsa Abakristo agaciro k’incungu y’amaraso ya Yesu n’ibyiza by’ukuzuka kwe.

Nyuma y’iki gitaramo cyo gusoza ubukangurambaga bwa "Shyigikira Bibiliya" no kwizihiza Pasika, Antoine Karidinali Kambanda, yahaye Israel Mbonyi impano ya Bibiliya.

Antoine Cardinal Kambanda yihereye ijisho Alarm Ministries itangiza Ewangelia Easter Celebration Concert

Israel Mbonyi na Antoine Cardinal Kambanda wamuhaye impano ya Bibiliya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.