× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apôtre Gitwaza, Apôtre Mignonne, Cardinal Kambanda, Josh Ishimwe n’abandi binjije Abakristo muri 2024

Category: Ministry  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Apôtre Gitwaza, Apôtre Mignonne, Cardinal Kambanda, Josh Ishimwe n'abandi binjije Abakristo muri 2024

Ku munsi wa nyuma w’umwaka wa 2023, ku Cyumweru ku itariki 31 Ukuboza, abenshi mu bakristo bo mu madini n’amatorero atandukanye mu bice binyuranye by’u Rwanda, basoje umwaka bari mu nsengero no muri Kiliziya Gatolika.

Hamwe na hamwe bari benshi kubera ko bari bari kumwe n’abavugabutumwa bakomeye barimo Apôtre Gitwaza, Apôtre Mignonne Kabera, Cardinal Kambanda n’abandi, bituma abo mu Mujyi wa Kigali bateranira ahantu hatandukanye hatari mu nsengero bisanzwe, urugero nko muri Camp Kigali, Kigali Convention Centre, Kigali BK Arena, Dove Hôtel n’ahandi.

Kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba, mu Mujyi wa Kigali abantu bari buzuye imihanda bagana aho bagiye gusoreza umwaka. Ibi babihuriyemo n’ibindi bihugu bitandukanye byo ku Isi, byinjirira rimwe n’u Rwanda mu itariki nshya.

Bitewe n’uko Isi yikaraga kandi amasaha akaba atagendera hamwe, u Rwanda rwinjiriye rimwe mu mwaka wa 2024 n’ibihugu 25 birimo n’ibyo muri Afurika urugero nk’u Burundi, Misiri, Malawi, Mozambike, Eswatini, Zambiya, Afurika y’Epfo na Zimbabwe.

Mu byo hanze y’Afurika harimo u Bugereki, Libani no muri Romania. Ibindi bihugu byari byamaze kwinjiramo kare. Australie yinjiye mu mwaka mushya saa Kenda z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda mu gihe Hong Kong ho binjiyemo saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Tugarutse mu Rwanda, muri iyi nkuru, nka Paradise twibanze aho abakristo bo mu Mujyi wa Kigali basoreje umwaka cyane ko hari hari nk’abo twakwita ibirangirire mu ivugabutumwa.

1) Apôtre Gitwaza muri Kigali BK Arena.

Apôtre Dr. Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru w’Itorero rya Zion Temple Celebration Center, yari muri Kigali BK Arena we n’Abakristo be mu gitaramo cy’amasengesho cyo gusoza umwaka wa 2023. Haririmbye abahanzi barimo Aime Uwimana, Chryso Ndasingwa na Prosper Nkomezi.

Abakristo babarirwa mu bihumbi babifashijwemo na Korari Asaph Worship Team, bashimiraga Imana binyuze mu ndirimbo kugera ubwo Apôtre Gitwaza yahageraga akabagezaho ijambo ry’Imana. Bamwe mu bitabiriye bashimiye Imana ibyo yabakoreye mu mwaka wose bagera ubwo basuka amarira.

2) Apôtre Mignonne Alice Kabera muri Kigali Convention Centre

Apôtre Mignonne, Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries n’Itorero Noble Family Church akaba ari na we warishinze, guhera saa Tatu z’umugoroba, we n’Abakristo benshi bari bari muri Kigali Convention Centre mu gitaramo cy’amasengesho cyo gusoza umwaka wa 2023, cyaranzwemo inyigisho n’indirimbo nziza zishimira Imana.

3) Cardinal Kambanda muri muri St Michael

Cardinal Kambanda, Cardinal Mukuru wa Kiliziya Gaturika yo mu Rwanda yari ari kumwe n’Abakristu muri Kiliziya ya Saint Michael mu gitaramo cya misa yo gusoza umwaka wa 2023. Abitabiriye bari benshi cyane ku buryo bamwe babuze aho bicara bagasengera hanze.

4. Prophet Claude Ndahimana muri Dove Hotel

Prophet Claude Ndahimana uyobora itorero Soul Healing Revival Church, we n’abakristo be n’inshuti zabo basoreje umwaka wa 2023 muri Dove Hotel ku Gisozi mu materaniro yitabiriwe cyane. Ni ijoro bise Cross Over Night, cyabanjirijwe n’ikindi giterane cyiswe "Kwambuka Mbere yo Kwambuka" na cyo cyabereye muri Dove Hotel mu Ukuboza 2023.

5) Itorero Zeal of The Gospel Church muri Camp Kigali

Korari Voice of Life yo mu Itorero Zeal of The Gospel Church yataramiye Abakristo bari bateraniye muri Camp Kigali. Bari bahugiye mu gushimira Imana yabarinze muri uyu mwaka wa 2023, mu gihe bari bagitegereje ko igitaramo nyirizina kigera.

6) Josh Ishimwe na Vestine na Dorcas muri Foursquare Gospel Church

Umuhanzi Josh Ishimwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwa gakondo, na Vestine na Dorcas batumiwe na Foursquare Gospel Church iyoborwa na Bishop Dr Fidele Masengo mu gitaramo gisoza umwaka cyabereye kuri iri Torero ku Kimironko.

Aha ni mu Mujyi wa Kigali ariko hari n’ahandi mu Ntara habereye ibirori ndetse n’ibitaramo byo gusoza umwaka cyane ko ari ibisanzwe. Niba nawe wasoje umwaka uri ahantu runaka, ntugende utadusangije mu mwanya w’ahatangirwa ibitekerezo.

Bishop Dr Fidele Masengo

Aime Uwimana yari muri BK Arena

Josh Ishimwe yari muri Foursquare Gospel church

Apotre Gitwaza yari muri BK Arena

Byari ibihe bidasanzwe gusozanya umwaka na Vestine na Dorcas

Apotre Gitwaza na Zion Temple bari muri BK Arena

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.