× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuvugabutumwa Ndatimana Elyse yahinduye YouTube urubuga rwo kwamamaza Kristo

Category: Pastors  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umuvugabutumwa Ndatimana Elyse yahinduye YouTube urubuga rwo kwamamaza Kristo

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje gufata indi ntera mu gusakaza ubutumwa butandukanye, Ndatimana Elyse yafashe YouTube ayikoresha mu nyungu z’iby’umwuka no kwamamaza Kristo.

Umunyarwanda Ndatimana Elyse, ukorera umurimo w’Imana mu itorero ADEPR Gahogo mu rurembo rwa Nyabisindu, ni umwe mu bantu bafite icyerekezo cyo gukoresha YouTube nk’uruhande rw’ivugabutumwa.

Abinyujije kuri channel ye “NDATI ELYSE OFFICIAL,” arashaka gufasha abantu kumenya no kwemera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, anashimangira ko ubutumwa bwe bushingiye ku Ijambo ry’Imana ry’ukuri.

Ndatimana Elyse ni umugabo wubatse, afite umugore n’umwana umwe, akaba atuye mu Karere ka Muhanga. Ni umuririmbyi muri Enhalle Choir yo muri ADEPR Gahogo, ndetse asanzwe ari umuvugabutumwa uharanira kugeza ubutumwa bwa Kristo ku bantu bose. Yivugira ko yizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, kandi ko byose abikora abishingiye ku kwizera kwe no gukunda Imana.

Mu rwego rwo gusakaza ubwo butumwa, Elyse yafunguye YouTube channel yise NDATI ELYSE OFFICIAL, bisobanura “Ndatimana Elyse” mu magambo arambuye. Ubusanzwe, yatangiye ashyiraho amashusho y’ubukwe bwe nk’uko benshi babikora, ariko nyuma yaje kubona ko intego nyayo ari ugukoresha urubuga rwe mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Mu ntangiriro, yakoraga ibintu mu buryo bworoheje, akoresha telefone mu gufata amajwi (audio) y’ibiganiro bye by’ijambo ry’Imana, akabihuza n’amafoto ye cyangwa andi y’ubutumwa ashaka gutangaza, kugira ngo abikore mu buryo buciye mu mucyo.

Yavugaga ko nubwo atari afite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’itangazamakuru cyangwa ubuhanga mu ikoranabuhanga, yari afite ikintu kimwe gikomeye — gukunda gusoma Bibiliya no gusangiza abandi ibyo avumbura mu Ijambo ry’Imana.

Nyuma y’igihe, yakomeje gushaka uko yateza imbere ubumenyi bwe mu bijyanye n’ivugabutumwa, maze yiga mu kigo PROMISE BIBLE CENTER, cyigisha Bibiliya binyuze kuri murandasi.

Nyuma y’imyaka ibiri, yatsinze ibizamini, ahabwa impamyabushobozi, Certificate, mu masomo ya Bibiliya, bituma arushaho kugira ubumenyi buhagije mu gusobanura neza Ijambo ry’Imana no kubigeza ku bantu mu buryo bwumvikana.

Ubu, afite gahunda nshya yo gukora ibintu mu buryo bwa kinyamwuga, aho ateganya kujya muri studio kugira ngo ibyo ashyira kuri YouTube bige biba bifite ireme, byumvikane neza kandi bifite ubutumwa bufasha abantu kumenya Imana kurushaho.

Intego ye nyamukuru, nk’uko abivuga, ni ukubwiriza abatuye isi yose ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kugira ngo bamwakire kandi bamwizere nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo.

Icyo ashyize imbere ni ugukora ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya, mu gihe avuga ko muri iyi minsi hadutse inyigisho nyinshi zishingiye ku buyobe n’ubutekamitwe, zifata abantu mu buryo bwo kubabeshya cyangwa kubizeza ibitangaza bidafite ishingiro.

Elyse avuga ko we azibanda cyane ku Ijambo ry’Imana ry’ukuri, nk’umusingi w’ubukristo nyakuri, kandi yizeye ko Umwuka Wera azakomeza kumuyobora kugeza ubwo azagera ku ntego ye.

Ndatimana Elyse ni urugero rw’Umukristo wagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zitari iz’abakunda kwigaragaza gusa, ahubwo ko zishobora kuba ibikoresho by’ivugabutumwa n’impinduramatwara mu buzima bw’abantu.

Abinyujije kuri YouTube channel ye NDATI ELYSE OFFICIAL, arashaka kugarura abantu ku Ijambo ry’Imana, abarinda inyigisho z’ibinyoma, kandi abibutsa ko Kristo akiri igisubizo ku bibazo byabo.

Nk’uko abyivugira ati: “Icyo nshaka si ikuzo, ahubwo ni uko abantu bose bamenya Yesu Kristo, bakamwizera nk’Umwami n’Umukiza.” Ni icyerekezo gishingiye ku kwizera, ku mwete, no ku gukunda Imana, ibituma umurimo we uba itara rimurika mu isi y’imbuga nkoranyambaga irimo ibintu byinshi bitayobora abantu ku kuri.

Sura YouTube Channel ye yitwa NDATI ELYSE OFFICIAL wumve kimwe mu biganiro bye bikora ku mutima

Ndatimana Elyse yize ibyo kuvuga ubutumwa, agera ku rwego rwo guhabwa impamyabushobozi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ndatimana Elise bakomeze umugambi mwiza wo kwamamaza ubutumwa bwiza turagushyigikiye Kandi ibiganoro byawe mwijambo ry,lmana turabikunda binyura imitima yacu

Cyanditswe na: nyandwi reverien  »   Kuwa 05/11/2025 16:18

Umukozi w’Imana ikomeze imushyigikire kd twese nkaba kirsto intego nimwe nukwamamaza ubutumwa bwiza bwa yesu kiristo

Cyanditswe na: Iradukunda  »   Kuwa 03/11/2025 16:56

Twese dukwiye kwamamaza Kristo kuko niyo nshingano ikomeye dufite ku isi.

Cyanditswe na: Salomon IRADUKUNDA   »   Kuwa 03/11/2025 13:46