Mu materaniro ya Noble Family Church na Women Foundation Ministries yabaye ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025, Apôtre Mignonne Kabera yavuze ku ifungwa ry’insengero anashimira Perezida Kagame ku bufasha atanga mu ivugabutumwa.
Mu materaniro ya Noble Family Church ku wa 9 Ugushyingo 2025, Apotre Mignonne yashimiye umuramyi Jesca Mucyowera usengera muri iri torero, amushimira ku gitaramo cyiza yakoze ku wa 02 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali. Ni igitaramo cyamukoze ku mutima dore ko munsi wacyo yahaye uyu muhanzi inkunga ya miliyoni 5 Frw.
Apotre Mignonne yagize ati: “Jesca yakoze concert itarabaho. Ni ibintu bitangaje kubona umuntu akora igitaramo nka kiriya. Turashaka kumushimira. Ndagushimira ko waririmbye indirimbo zigaruka ku musaraba. Imana iguhe umugisha Jesca.”
Mu by’umwihariko, Apotre Mignonne yamushimiye ko "Yaririmbye indirimbo zivuga ku musaraba", agahembura imitima ya benshi. Ati "Ni cyo kintu nashakaga kugushimira. Waririmbye indirimbo zivuga ku gakiza, zivuga ku musaraba. [...] "
Yakomeje agira ati: "Hari ahantu ujya bakakubwira ngo ni Gospel ukagenda ukumva barimo kuririmba ibintu bidunda ntiwumvemo Yesu, ntiwumvemo agakiza, ntiwumvemo umusaraba, noneho ukavayo uvuga uti ’Mana ibi bintu byari Gospel cyangwa byari Secular’?. Turashima Imana ko washyize imbere Gospel, Imana iguhe umugisha".
Jesca Mucyowera nawe yavuze ko yatunguwe cyane, ashimira Imana n’abantu bahagararanye nawe. Yavuze ko igitaramo cye cyitabiriwe n’abantu banyuranye barimo abayobozi bakomeye atari azi. Ati: "Ndashima Imana yabanye nanjye, narateguraga mbona bikomeye ariko ndashima Imana cyane.
Nabonye abantu bakomeye ntari nzi bo mu nzego za Leta ariko by’umwihariko mbona mwebwe. Abaririmbyi Imana ibahe umugisha, PS [Precious Stone] Imana ibahe umugisha, Umushumba Imana imuhe umugisha, mwaranyubahishije cyane, ni ukuri Imana ibahe umugisha cyane" Jesca Mucyowera.
Apôtre Mignonne Kabera yashimye Perezida Kagame avuga ku bufasha Leta igira mu bikorwa by’ivugabutumwa no kwakira abavugabutumwa bavuye hanze. Yavuze ko ibyavuzwe ko gufunga insengero zitujuje ibisabwa ari ukugirira amatorero nabi, ari ibinyoma.
Apôtre Alice Mignonne Kabera yashimye Perezida Paul Kagame ku buryo igihugu gifasha ibikorwa by’ivugabutumwa kandi kikanakira abavugabutumwa bavuye hanze.
Apôtre Mignonne yanashimangiye ko ibikorwa nk’ibi byerekana ko inzego za Leta zishishikajwe no guteza imbere abantu bose, yaba imiryango cyangwa abagore.
Yagize ati: “Turashimira ko inzego zacu z’Igihugu zifuza ko umuntu wese atera imbere, yaba umuryango cyangwa umugore. Imana ihabwe icyubahiro. Ntiwari gukora igitaramo nka kiriya cyahuje imbaga ngo wibagirwe Leta, kuko turi abaturage b’Igihugu. Imana ihabwe icyubahiro kubera Igihugu cyiza.”
Ku birebana n’ibihuha byavuzwe ku ifungwa ry’insengero zitujuje ibisabwa ko ari akarengane n’itorero, Apôtre Mignonne Kabera yerekanye ko ibyo ari ibinyoma, asobanura ko gufunga insengero byabaye mu rwego rwo kwikosora no kubahiriza amabwiriza agenga ibikorwa by’itorero mu Rwanda.
Yagize ati: “Muri iki Gihugu turashimira Imana ku bw’umuyobozi w’Igihugu mwiza Perezida Kagame wakira abavugabutumwa bavuye hanze. Birerekana ko abagiye bavuga ko gufunga insengero kwari uguhohotera amatorero byari ukubeshya.
Insengero ntizihohoterwa, kiriya ni ikinyoma. Izafunzwe, byari mu rwego rwo kwikosora, tukaba beza kurushaho. Ni ukuri tugenda tugerageza kubigira byiza, twubahiriza ibisabwa, tukaba beza kurushaho. Ni umugisha rero.”
Ibi yabitangaje mu gihe hari abantu bavuga ko kuba insengero zarafunzwe mu mwaka wa 2024 zigera hafi mu bihumbi 10, ariko zikaba zitarafungurwa ari uguhohotera amatorero mu Rwanda.
Apôtre Mignonne yabitanzeho umucyo, asubiza benshi agaragaza ko ari uburyo bwiza bwo gufasha Abanyarwanda gusengera ahantu heza kurushaho, dore ko iyo biba ukurwanya itorero batakabaye bakira abavugabutumwa baturutse hanze.
Apôtre Mignonne mu gitaramo cya Jesca Mucyowera yigishije Ijambo ry’Imana
Jesca Mucyowera ku wa 2 Ugushyingo 2025 mu gitaramo cye cya mbere