Abakristo b’itorero rya ADEPR mu ntara y’Iburengerazuba banditse ibaruwa yirukanisha Ndayizeye Isaïe umuyobozi wa ADEPR nk’uko bikubiye mu ibaruwa Paradise.rw yabashije kubona.
Nk’uko andi mabaruwa yose atangira, aba bakristo b’ltorero rya ADEPR bo mu ntara y’Iburengerazuba, batangiye bagaragaza impamvu yo kuyandika. Impamvu nta yindi itari iyo gusaba ko umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR mu Rwanda Ndayizeye Isaïe yakweguzwa.
Ibi babyandikiye Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) ari narwo rufite mu nshingano amadini n’amatorero mu Rwanda, ku itariki 10 Ugushyingo 2023.
Mu byo bashingiraho bifuza ko Rev Ndayizeye yegura harimo kuba yaragiye ku buyobozi mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ya ADEPR mu Rwanda, kwimikwa na KIAMUKA atari ko biteganijwe, kwirukana abapasitoro n’abavugabutumwa nta mpamvu;
Kugurisha imitungo y’itorero uko ashatse, kwinjiza ubutinganyi mu itorero ritabyemera, gukoresha iterabwoba, ivangura, itoteza n’itonesha no gushora itorero mu manza kandi akazitsindwa.
Kuri iki kibazo cyo gushora itorero mu manza kandi agahora atsindwa batanze urugero rw’uko mu bantu barenga magana acyenda (900) bamureze, babiri gusa bamaze kumutsinda bigatuma hatakazwa agera kuri miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda (200,000,000 rwf).
Aba bakristo babimenyesheje inzego hafi ya zose z’ubuyobozi zirimo Minisitiri muri Perezidansi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, Minisiteri y’ubumwe MINUBUMWE, n’inzego zihagarariye amadini n’amatorero zirimo Perezida wa CPR n’umuvugizi wa RIC.
Ku ibaruwa hariho kashe y’urwego rwa polisi RNP (Rwanda National Police), MINUBUMWE n’izindi.
Ese koko bizarangira ikifuzo cyabo cyubahirijwe?
Uyu muyobozi wabo nubwo yifurijwe kweguzwa, ni intara imwe gusa yabigaragaje. Izindi ntara zirimo n’Umujyi wa Kigali ntiziragaragaza uruhande zihagazeho. Ubwo twandikaga iyi nkuru, ntacyo Rev Ndayizeye Isaie yari yagatangaje kuri iyi baruwa.