× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

BEACON STUDIO yavuzwe imyato na Danny Mutabazi wayikoreyemo indirimbo ye nshya "TURIRIMBE" iri kunyeganyeza Kigali-VIDEO

Category: Advertorial Posts  »  July 2023 »  Sarah Umutoni

BEACON STUDIO yavuzwe imyato na Danny Mutabazi wayikoreyemo indirimbo ye nshya "TURIRIMBE" iri kunyeganyeza Kigali-VIDEO

Kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Nyakanga 2024 mu masaha y’igicamunsi ni bwo hagaragaye amashusho y’indirimbo nshya "TURIRIMBE" y’umuhanzi Danny Mutabazi.

Iyi ndirimbo iryoheye amatwi yakorewe muri BEACON STUDIO (GOSPEL MUSIC INDUSTRY) iherereye i Nyamirambo kuri 40, ikorwa na Producer Simeon. BEACON STUDIO ni Studio yaziye igihe ku bakora umuziki w Gospel aho bakomeje kuyirahira kubera ubudasa bwayo.

Paradise.rw twavuganye na Dany Mutabazi tumubaza icyatumye ahitamo BEACON STUDIO yadusubije muri Aya magabo "Icya mbere ni uko bari mu murongo w’icyerekezo cyanjye ni Gospel industry 100%. Icya kabiri ni ahantu ukorera wisanzuye kuko ari mu bakozi b’Imana kandi bagira gahunda.

Icya gatatu ibintu byose ukeneye gukora mu muziki urabihabona bafite Practice room ihagije ifite ibikoresho byose wakenera muri live music, kandi bigezweho, bafite ahantu heza ushobora gufatira amashusho. Ikindi ntabura kubabwira ni uko mfite izindi ndirimbo ndi kuhakorera zitararangira nzagenda mbagezaho mu minsi iri imbere".

Nawe ubaye ukeneye imwe muri servisi zitangwa na BEACON STUDIO, wabasanga i Nyamirambo kuri 40 cyangwa ukabahamagara kuri telefone ikurikira: 0788633875

BEACON STUDIO ikomete kwirahirwa n’abarimo Danny Mutabazi

Indirimbo nshya ya Dany Mutabazi yishimwe bikomeye. Mechack yanditse kuri Youtube munsi y’iyi ndirimbo ati "DANNY MUTABAZI You’re such a blessing from God bro! we loves you so much. Be blessed for this masterpiece #WorshipSpirit". Hakizimana Jean Claude ati "Be blessed Danny, Yesu yarakoze kuturinda urupfu rw’iteka ryose".

Undi ati #TURIRIMBE Yesu wapfuye yaturinze urupfu rwiteka! Amaraso ya yesu yaratwuhagiye!" Nyitegeka yashimye byimazeyo amajwi y’iyi ndirimbo - ayo majwi yakozwe na BEACON STUDIO, yagize ati "Nice song, very nice video and saund, brother be blessed".

Ernest Gapapu ati "Amen Good Job papa Danny Mutabazi God bless you for good song, ndizera ko igize aho ikuye abantu n’aho ibashyize nukuri Imana igukomererze amaboko pe". Undi ati "Imana rata ntizabure abayivuga neza kandi duhari rata Danny Imana iguhe umugisha mukozi w’Imana kongera kuvuga kurukundo rw"Imana yatwerekeye mu mwana wayo".

Danny Mutabazi yamenyekanye mu ndirimbo "Amarira y’Ibyishimo". Ari mu bahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Yihariye cyane umwaka wa 2022 ndetse amakuru ahari n’uko n’uyu wa 2023 afite imishinga ikomeye izakurirwa ingofero n’abakunzi ba Gospel.

Mu 2022, Danny Mutabazi yahundagajweho ubutumire n’abarimo Israel Mbonyi mu gitaramo cyabaye kuri Noheli muri BK Arena, Vestine & Dorcas mu gitaramo cyabeye kuwa 24/12/2022 muri Camp Kigali n’abandi. Yashyize umukono ku bigo binyuranye byamugize Brand Ambassador.

Danny Mutabazi ni umwe mu byamamare biri kwirahira BEACON STUDIO

Indirimbo nshya "Turirimbe" ya Danny Mutabazi yakorewe muri BEACON STUDIO

Producer Simeon wa BEACON STUDIO niwe wakoze indirimbo nshya ya Danny Mutabazi

Uhawe ikaze muri BEACON STUDIO, iwabo w’abanyamuziki ba Gospel

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "TURIRIMBE" YA DANNY MUTABAZI YAKOREWE MURI BEACON STUDIO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.