Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025, BUFMAR yahimbaje yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Ni ibirero byabereye muri Kigali Marriot Hotel byitabirwa n’abanyamuryango ba BUFMAR (Bureau des Formations Médicales Agréées du Rwanda) n’abafatanyabikorwa.
Ni ibirori byitabiriwe n’Abepiskopi batandukanye barimo Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda; Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo na Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro.
Abayobozi ba BUFMAR, bafatanyije n’abashyitsi barangajwe imbere na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, bakase umutsima bishimira imyaka 50 y’ukwizera, imyaka 50 ya Serivisi nziza, baramira ubuzima bw’abarwayi, imyaka y’impinduka, imyaka 50 yo kwiha ingamba yo kuzageza indi myaka 50.
Ibi birori kandi byitabiriwe n’abandi bashumba bakuru b’Amatorero ya Gikristu mu Rwanda yanagize uruhare mu gushinga uyu muryango ugamije kwita ku bikorwa by’ubuzima.
Dr Nsanzimana Sabin, Minisitiri w’Ubuzima ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango. Mu ijambo rye yavuze ko Madamu Jeannette Kagame yamutumye gushimira BUFMAR akazi yakoze mu myaka 50 imaze yubaka ubuzima bw’abanyarwanda.
Yakomeje ati: "Navutse nsanga BUFMAR ihari kandi icyo gihe yari nayo yonyine yakwirakwizaga imiti mu Rwanda, mu myaka 50 imaze ifite ikintu kinini ivuze mu buzima bwa twese ndetse no kubayishinze, umuntu ufite imyaka 50 aba afite inararibonye, kimwe n’ahandi hose mu gihugu ibigo byaregutse birazuka ni urugendo rukomeye cyane.’’
Yakomeje avuga ko ’’BUFMAR ivuka, icyizere cyo kubaho mu Rwanda cyari munsi y’imyaka 45, uyu munsi tugeze ku myaka 70 ndetse iri no kurengaho,ni ukuvuga ko umunyarwanda ashobora kubaho byibura akageza ku myaka 70.’’
Madame Gahongayire Monique, Umuyobozi wa BUFMAR mu ijambo rye 5vuze ko yubile yabaye umwanya mwiza wo kwisuzumin no kureba ibyagezweho ndetse no gufata ingamva z’ibiri imbere.
Ati ’’Imyaka 50 irashize, ni igihe gihagije cyo kwisuzuma tugasubiza amaso inyuma, uyu mwaka kandi watubereye umwanya wo kureba ibyagezweho, urugendo twakoze n’umwanya wo kureba ibyo dusigaje gukora.’’
"Ikigo cyacu cya BUFMAR gifite inshingano z’ingenzi zirimo gushyira mu bikorwa ubufatanye na Leta binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho, gushaka no gutanga imiti ifite ubuziranenge, gushyigikira no kongerera ubushobozi amavuriro n’abakozi bo kwa muganga.’’ Umuyobozi wa BUFMAR Madame GAHONGAYIRE Monique
Karidinali Kambanda ari na we Muyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BUFMAR yavuze ko iyi yubile ibaye mu gige kiza kuko ibaye mu gihe Kiliziya mu Rwanda ihimbaza imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Yashimiye abagira uruhare bose mu bikorwa bya BUFMAR bakayifasha kugera ku ntego zayo zo gutabara ubuzima bw’Abanyarwanda.
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yavuze ko bashimira Imana ku bw’iyi myaka 50 ati ’’Ni umwaka w’amateka dore ko turi no mu mwaka wa yubile y’impurirane ku bakristu twese, imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu. BUFMAR rero ni ikigo cyiza cy’amateka.’’
’’Icyaduhuje nk’abihayimana mu gushinga uyu muryango wa BUFMAR, kwari ukugira ngo duhurize hamwe imbaraga mu gutanga umusanzu wacu mu kubungabunga ubuzima bw’abantu dufatanyije na Leta.’’ Karidinali Kambanda
’’Tuzakomeza kubungabunga ubuzima bw’abantu, kuba uyu munsi twishimira ibyiza byagezweho ntibivuze ko tudahura n’imbogamizi, ari nayo mpamvu tubasaba nka Minisiteri y’ubuzima gukomeza kutuba hafi’’. Karidinali Kambanda
"Ndashimira Minisiteri y’ubuzima n’ibindi bigo biyishamikiyeho kubwo kudufasha kugira ngo intego yacu igerweho n’abandi bose badushyigikira, abaduhagarari n’abadufasha gushyira mu bikorwa ibikorwa bya BUFMAR bikaguka ku buryo bugaragara.’’ Karidinali Kambanda
Umuvugizi wungirije wa BUFMAR, Bishop Ndayambaje Elisaphane usanzwe n’Umuvugizi Mukuru wa AEBR, yavuze ko bishimiye imyaka 50 ishize batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu nkuko biri mu ntego bihaye kandi yizeza ko bazayikomeza.
Ibirori bya Yubile y’imyaka 50 bya BUFMAR byasusurukijwe n’Itorero Inyamibwa maze ryashimishije abitabiriye ibi birori banishimira Intambwe BUFMAR igezeho.
BUFMAR ni umuryango ugamije guteza imbere ireme ry’ubuvuzi washinzwe mu 1975 na Kiliziya Gatolika n’Amatorero ya Gikristu (Abaprotestanti) ugafasha amavuriro, ibigo nderabuzima n’ibitaro bya Kiliziya Gatolika n’iby’Abaprotestanti kubona imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi.
Abafatanyabikorwa ba BUFMAR (Bureau des Formations Médicales Agréées du Rwanda) barimo inzego za Leta, ibigo bikorana na yo ku rwego mpuzamahanga n’abahagarariye ibitaro n’ibigo Nderabuzima by’amatorero, bitabiriye ibirori byo kwizihiza yubile y’imyaka 50 ya BUFMAR.
BUFMAR yizihuje Yubile y’Imyaka 50 imaze ishinzwe mu birori byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima