Bahati wo mu itsinda rya Just Family wakiriye agakiza mu 2014 agasengerwa na Bishop Rugagi Innocent, yamaze kubatizwa mu mazi menshi na Apotre Mignonne Kabera uyobora Noble Family Church, mu muhango wabaye tariki 28 Gicurasi.
Kuri ubu Bahati yamaze kubatizwa mu mazi menshi - ikimenyetso cyo kwinjira bya nyabyo mu gakiza nk’uko abakristo bavutse ubwa kabiri babyizera aho bagendera ku magambo Yesu yavuze ku kubatizwa. "Yesu aramusubiza ati "Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana" Yohana 3:5".
Mu butumwa yanyujije kuri Intagram, Bahati umuhanzi waje kuvamo n’umuknnyi wa filime, yavuze ko umutima we wuzuye amashimwe. Yagize ati ”Nejejwe binturutse ku mutima ku bwo gupfana na Kristo nkazukana nawe, ikindi kinshimishije ni uko nabatijwe kuri Pantekote”.
Yagarutse ku Intumwa y’Imana Mignonne wamubatije, avuga ko ashaka gutera ikirenge mu cye. Yagize ati “Wakoze Mana, wakoze cyane mubyeyi Apostle Mignonne, Imana yo mu ijuru ikomeze yagura intekerezo zanjye, ndetse ikomeze impe gukomeza kwegerana nayo Amen.”
“Mana ya Apostle Mignonne Kabera, wowe yizeye akagukurikira, wowe utarigeze umutenguha, ndagusabye nk’uko wagendanye nawe igihe kinini ntakuveho, nanjye gendana nanjye bana nanjye ngusabye ubwenge Mana bwo kumenya kuba mu byanditswe byera, ibi mbisabye nizereye munsi y’amavuta y’umukozi wawe wizeye ukamuragiza intama nyinshi. Amen”
Mu 2014 ni bwo Bahati yakiriye agakiza, ahishura uburyo we na bagenzi be bo muri Just Family n’abandi bahanzi banyuranye, bajyaga mu bapfumu barangamiye kwamamara n’izindi nyungu z’umuziki. Yahishuye amabanga menshi y’umwijima, yatura ibyaha bye muri Redeemed Gospel church, atangira gutyo inzira y’agakiza.
Nyuma yaje gutungurana avuga ko ubuhamya yatangaje mu rusengero rwa Redeemed Gospel Church atari ukuri kuko ngo yari yabipanganye na Bishop Rugagi. Icyakora uyu mupasiteri yabyamaganiye kure mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 11/11/2017, akaba yaratangaje ko uyu muhanzi agamije kumusebya.
Nyuma y’imyaka 9 yakiriye agakiza, Bahati witegura gukora ubukwe, yongeye kumvikana mu nkuru zo gukizwa, gusa kuri iyi nshuro yabishyize ku rwego rundi aho yabatijwe mu mazi menshi, akahamya bikomeye izina rya Yesu. Yanavuze ko yifuz kugendana n’Imana ya Apostle Mignonne Kabera.
Bahati yabatijwe mu mazi menshi
Bahati yishimiye kubatizwa kuri Pantekote
Bishop Rugagi asigaye atuye muri Canada
Apostle Mignonne wa Noble Family Church niwe wabatije Bahati