Vestine na Dorcas, kuri uyu wa Gatatu ku itariki 20 Ukuboza bageze mu Burundi, baherekejwe na Murindahabi Irene ubareberera mu bikorwa byabo by’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Aba bahanzikazi nyarwanda, bagiye gukorera igitaramo cyo kwinjiza abantu muri Noheri muri iki Gihugu, ariko bagezeyo habura iminsi itatu ngo kibe, kuko giteganyijwe mu mugoroba wo ku wa Gatandatu ku itariki 23 Ukuboza 2023. Amarembo azaba afunguye guhera saa kumi ku muntu wiguriye tike.
Mu kavidewo Vestine na Dorcas baheruka gushyira kuri Instagram, bateguje Abarundi ko bagiye kujyayo banabibutsa ku biciro by’amatike yo kwinjira mu gitaramo kigenewe kuririmbira Imana.
Bageze ku kibuga k’indege i Bujumbura bambaye imipira y’umweru yanditseho MIE, ni ukuvuga label bakoreramo ya Murindahabi Irene Empire, na we yambaye umupira w’umukara wanditseho ayo magambo.
Abarundi nk’ibisanzwe babakiranye urugwiro, cyane ko bamaze kumenyekana kuri uyu muco mwiza wo kwakira abashyitsi babubashye, harimo abanyamakuru ndetse na Meya w’umugi wa Bujumbura bahina bakawita Buja.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, bavuze bati: “Twizeye ko bizagenda neza.” Ni muri Press conference yanyujijwe kuri Isaac Tv, umunyamakuru wo mu Burundi umaze kumenyekana mu kwakira abashyitsi biyubashye kandi b’ibyamamare baza gukorera ibitaramo muri iki gihugu.
Vestine na Dorcas bamenyekanye ku ndirimbo nyinshi, kuko izo bakora zose zirakundwa, ariko iyitwa Nahawe Ijambo ni yo yatumye ababakunda, abo mu Rwanda no hanze babamenya.
Mu gitaramo cyabo bazayiririmbana n’izindi zirimo iyitwa Ibuye, Simpagarara, Adonaï, Isaha, Si Bayali, Arakiza, Nzakomora, Papa, Umutaka n’izindi. Ni cyo gitaramo cya mbere aba bahanzi Vestine na Dorcas bazaba bakoreye mu gihugu kitari u Rwanda.
Vestine na Dorcas bari kubarizwa i Burundi mu gitaramo gikomeye batumiwemo