× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bosco Nshuti ku isonga! Abakozi b’Imana 10 bo mu Rwanda bakwiriye indabo mu 2025

Category: Opinion  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bosco Nshuti ku isonga! Abakozi b'Imana 10 bo mu Rwanda bakwiriye indabo mu 2025

Buri mwaka ugira ibyawo, buri wese akagira igihe cye mu gihe ubufindo bugwa ku wabanye n’igihe neza. Bamwe barawuvuma, abandi bakawusingiza, gusa twe nk’abawurimo ntidukwiriye kuwufata nk’utarahanuwe. Nguwo umwaka wa 2025 wasize Gospel y’u Rwanda itumbagira mu bicu.

Mu mwaka wa 2025, abaramyi benshi n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana bagerageje gukora ibikubiye mu masezerano y’umuhamagaro. N’ubwo nta rushanwa ryanditse mu bitabo ryabayeho, ariko ntitwavuga ko haramutse hifashishijwe umunzani w’imirimo buri wese yakoze ibiro byangana.

Ikimenyimenyi, no ku munsi w’urubanza igihe cyo gupima no gushimirwa, hari imirimo izanyuzwa mu ruganda rwa zahabu igurumane nk’amashara, mu gihe indi izatumbagira imbere y’Intebe y’Imana na Kristo imeze nk’umubavu uhumura neza.

Kuba buri wese yemera ko mu mwaka wa 2025 hari byinshi byakozwe, birimo ivugabutumwa ry’imirimo, ibitaramo, gufasha abahanzi, amakorali n’ibindi bigo kwamamaza ubutumwa bwiza, ingendo zo mu mahanga n’ibindi byarakoranywe umuhati — ibi bisobanuye ko hari abantu babiharaniye.

N’ubwo gutoranya icumi beza mu beza byadusabye kwicarana n’igikombe cy’amazi, nka Paradise twahisemo abantu 10 bakwiriye guhabwa indabo za zahabu, bitewe n’imirimo myiza yagiriye akamaro uruganda rwa Gospel. Gusa ibi si ihame nk’aya mategeko y’Abamedi n’Abaperesi, kuko n’ubusanzwe ijisho ry’ibumoso ntireba kimwe n’irya buryo kandi aturanye. Twagiye.

1. Bosco Nshuti

Iri zina iyo rivuzwe, ab’imitima irira n’abababaye bahungira kwa Yesu. Abatunze nk’ibya mirenge byo ku ntenyo bakibutswa ko ibyo batunze, na bo ubwabo ari ab’iya Yesu Kristo. Umwaka wa 2025 ni umwaka wahiriye bikomeye Bosco Nshuti, ukomeje guheka busabo ibendera rya Kristo, akarizengurukana mu mahanga.

Nyuma y’uko umwaka wa 2024 wihariwe na Ben na Chance binyuze mu bitaramo bizenguruka isi bakoze cyane cyane ibyabereye muri Canada ndetse na Israel Mbonyi binyuze mu bitaramo yakoreye muri Kenya na Uganda ndetse n’indirimbo y’amateka "Nina Siri" imaze kurebwa na Miliyoni 80, kuri ubu umwaka wa 2025 ni uwa Biosco Nshuti.

Impamvu Bosco Nshuti afatwa nka No. 1 mu guhabwa indabo nyinshi zihumura neza muri uyu mwaka wa 2025

Indirimbo nyinshi zakoze benshi ku mutima

Kuva mu kwezi kwa mbere kwa 2025 kugeza magingo aya, ni ukuvuga amezi 6 gusa, Bosco Nshuti amaze gusohora indirimbo 5, zirimo: Ndatangaye, Ndahiriwe (yanitiriye album ya 4 yamurikiwe mu gitaramo gikomeye Unconditional Love Season 2 cyabaye tariki 13 Nyakanga 2025), Ndani ya Yesu, Ndishimye ndetse na Jehovah.

Ibitaramo mpuzamahanga

Umwaka wa 2025 uzasiga Bosco Nshuti yanditswe mu gitabo cy’umwe mu bahanzi nyarwanda bataramiye mu bihugu byinshi. Yitabiriye ibitaramo byiswe Europe Tour 2025, aho yataramiye mu bihugu birimo u Bufaransa, u Budage, Sweden, Finland, Poland, Denmark n’ibindi.

Ni ibitaramo byabaye kuva tariki ya 17 kugeza kuya 30 Kamena 2025, nyuma yaho aza gusubirayo. Amakuru Paradise ifite avuga ko uyu muramyi ateganya gusubira ku mugabane w’u Burayi nyuma y’iki gitaramo.

Gutegura “Unconditional Love Live Concert” – Igitaramo cyo ku rwego rwo hejuru

Tariki ya 13 Nyakanga 2025, Bosco Nshuti yamuritse album ye ya kane yise Ndahiriwe, mu gitaramo cy’amateka "Unconditional Love Season 2". Ni igitaramo yafatanyijemo na Ben & Chance na Aime Uwimana, mu gihe Pastor Hortance Mazimpaka yabwirije ijambo ry’Imana.

Benshi mu bakunzi ba Gospel bahuriza ku kuba iki gitaramo kiri mu byamamajwe cyane ku rwego rwo hejuru, kikaba kiri no mu bitaramo byateguwe neza. Imigendekere myiza y’iki gitaramo aho buri kimwe cyose cyari kiri ku murongo kandi kigahembura benshi, byagizwemo uruhare n’imitegurire myiza. Ni bande bari bari inyuma y’iki gitaramo?.

Mu bantu bakwiye indabo, harimo Management Team y’igitaramo Unconditional Love Season 2 cya Bosco Nshuti, igizwe na Jean Luc Rukundo, Peace Nicodeme, Josue Shimwa, Mupende Gideon Ndayishimiye, Vanessa Tumushime, Emma Rwibutso na Eustache Ndumuhire.

2. Apostle Mignonne Alice Kabera

Bamwe bavuga ko ari impano Imana yageneye u Rwanda, bitewe n’imirimo ikomeye Imana ikomeje kumukoresha. Mu mwaka wa 2025, Apostle Mignonne Kabera yateguye igicaniro cy’iminsi 21 binyuze mu muryango Women Foundation Ministries, washinzwe n’uyu mushumba.

Apostle Mignonne Alice Kabera ni we wagaburiye ijambo ry’Imana mu isozwa ry’aya masengesho yiswe “21 Days of Prayer and Fasting”, yabereye Kimihurura kuri Women Foundation Ministries. Iki gikorwa cyasorejwe muri BK Arena, aho cyari cyaratangiye tariki ya 13 Mutarama 2025, kigasoza ku Cyumweru tariki ya 02 Gashyantare 2025.

Mu mwaka wa 2025, benshi barahembuwe n’ibihe bidasanzwe byateguwe n’itorero Noble Family Church ndetse n’umuryango wa Women Foundation Ministries. Uretse inyigisho z’umwuka, Women Foundation Ministries ikomeje gutanga inyigisho binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo: Friday Wirira Fellowship, Girls Impact Gathering, King’s Daughters Gathering, Godly Mother Gathering na Three Table Night.

3. Aline Gahongayire

Hari abamwita umunyabugeni, ahanini bitewe n’udushya azana muri Gospel. Umwaka wa 2025 wabereye umugisha Aline Gahongayire. Uyu muramyi wamamaye cyane mu ndirimbo “Ndanyuzwe” ndetse na “Izindi Mbaraga”, yahembuye ubugingo bw’abaturuka mu mahanga yose binyuze mu butumwa bwayo. Ndanyuzwe ni imwe mu ndirimbo nziza mu nziza mu ruhando rwa Gospel Nyarwanda.

Mu mwaka wa 2025, uyu muramyi yirinze kuba imvugwarimwe, maze si ugusohora indirimbo karahava. Yasohoye indirimbo zirimo: Neema ya Rehema, Victorious, ndetse na Le Feux.

Uyu muramyi ufatwa nk’icyitegererezo mu kwamamaza ibihangano, yakoze uruhererekane rw’ibitaramo yise “Ndashima Live Concert” ku mugabane w’u Burayi, aho yataramanye na Josh Ishimwe, Emy Vox, na Peace Hoziyana. Ibi bitaramo byatangiye tariki ya 07 Kamena 2025. Ibi bikorwa, ndetse n’ibindi by’urukundo, bikaba byicaje Aline Gahongayire kuri iyi ntebe y’icyubahiro.

4. Chryso Ndasingwa

Kuba Chryso Ndasingwa agiye kurongora Sharon Gatete – umukobwa w’ikimero, ufite amaso meza abengerana nk’aya Rachel wo muri Bibiliya, akaba n’umwe mu baramyi bahagaze neza bafite ijwi ryiza rihogoza – ubwabyo ni inkuru yamushyira kuri iyi ntebe y’abatambyi.

Gusa ibi ntibisimbura umwaka mwiza yagize. Mu kwezi kwa kane kwa 2025, yahinduye amarira ya benshi ibitwenge mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika cyiswe “Easter Celebration”. Ni igitaramo yatumiyemo abahanzi barimo Papi Clever & Dorcas, Arsène Tuyi (banakoranye indirimbo), ndetse n’itsinda rya True Promises.

Mu mwaka wa 2025, yasohoye indirimbo zirimo: Wera Wera yakoranye na Sharon Gatete, Nzakujya Imbere yakoranye na Rachel Uwineza, n’izindi…

5. Paradise

Ubanza hazasohoka slogan igira iti: “Byose ni kuri Paradise!”. Paradise ni urubuga rwa Gikristo rumaze kugwatira amaso y’abasomyi. Kuva rwashingwa, rwafashije abahanzi, amatorero n’amakorari kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo.

Ni urubuga rwafashije abanyempano batandukanye kumurika itaranto, barimo Divine Nyinawumuntu, Umurizabageni Umurerwa Nadia, n’abandi…

Ni agahigo kihariye ku rubuga rumaze gukora inkuru 4,880 mu myaka itarenze 2. Muri uyu mwaka wa 2025, Paradise ikaba yaragaragaye ku ruhembe rw’iburyo mu mbuga zifatiye iry’iburyo Gospel.

6. Pastor Julienne Kabanda

Uyu ni umubyeyi washinze Grace Room, iherutse kwamburwa ubuzima gatozi na RGB ku wa 10/05/2025. Gusa ibi ntabwo biribata imirimo Imana yakoresheje uyu mubyeyi binyuze muri uyu muryango.

Mu mwaka wa 2025, Grace Room yagize uruhare rukomeye muri gahunda yashyizweho na Leta yo kugaburira abanyeshuri, izwi nka School Feeding Program.

Graceroom kandi yateguye ibiterane bitandukanye aho Pastor Julienne Kabanda yatanze inyigisho zihembura imitima. Zimwe mu nyigisho zitazibagirana ni: “Gusobanukirwa Igihe Cyawe”, “Inyungu yo Kuba ku Birenge bya Yesu”, n’izindi...

7. Bishop Prof Fidèle Masengo

Uyu mubyeyi ni umushumba w’itorero City Light Foursquare Church. Muri uyu mwaka wa 2025, uyu mushumba ari mu bantu bakoze cyane, aho inyigisho ze ziganjemo isanamitima zakoze ku mitima ya benshi. Mu 2025, amaze kogeza Yesu mu bihugu byinshi ku Isi.

Bishop Prof Masengo ni n’intiti mu bijyanye n’amategeko, dore ko afite impamyabushobozi y’ikirenga (Professorate). Amaze kwandika ibitabo binyuranye ndetse aritegura kumurika igitabo gishya yise “The Call to Leadership”, nacyo kikaba cyagize uruhare mu gutuma aboneka kuri uru rutonde.

Uyu mushumba kandi azwiho gushyigikira abahanzi, akaba akunze kwitabira ibitaramo byabo no kubaha inama zubaka umurimo. Igitaramo aheruka kwitabira, ni Unconditional Love - igitaramo cy’amateka cya Bosco Nshuti cyabaye kuwa 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali. Yari agaragiwe n’umufasha we Pastor Solange Masengo.

8. Tonzi

Uyu muramyi uzwi ku izina rya “Igifaru” akomeje guhembura imitima no gukora cyane. Mu mwaka wa 2025, Tonzi yasohoye indirimbo nyinshi zirimo "Urufunguzo", yitabira ibitaramo bitandukanye, akaba ari n’umwe mu bataramanye na Mariya Yohana mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza #Kwibohora31, cyabareye mu Intare Arena Rusororo.

Kuri ubu ari mu myiteguro yo kumurika igitabo. Ni inkuru idasanzwe kuko azaba abaye umuhanzi wa mbere wa Gospel umuritse igitabo. Tariki ya 11/07/2025, yataramiye kuri Kiss FM ari kumwe na Bosco Nshuti. Kuwa 13 Nyakanga 2025, Tonzi ari mu byamamare byitabiriye igitaramo Unconditional Love Season 2 muri Camp Kigali.

9. Shalom Choir

Shalom Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge. Iyi korali ifatwa nk’imwe mu nziza mu Rwanda, izwiho gutegura ibitaramo bifite imbaraga. Twe nka Paradise, twabisubiramo ko Shalom Choir ariyo ya mbere muri ADEPR, tugendeye ku bigwi yihariye, kugaragara mu itangazamakuru, ibihangano byayo n’ibindi.

Muri uyu mwaka wa 2025, kuwa 22–23 Werurwe Shalom choir yakoze igitaramo cy’amateka cyiswe “Shalom Worship Experience”. Ni kimwe mu bitaramo byitabiriwe cyane muri uyu mwaka wa 2025 ndetse by’akarusho benshi barahembutse, abandi bakira agakiza. Iyi korali kandi yasohoye indirimbo nziza zirimo: Yampinduriye Ubuzima, Amaboko Yayo, n’izindi…

10. Power of the Cross

Power of the Cross Ministries iyoborwa ku rwego rw’Isi na Maurice Ndatabaye, ni itsinda ryamamaye mu ndirimbo zirimo Super Power na Umwami Naganze. Umwaka wa 2025 wabereye ubuki iri tsinda, rikomeje imyiteguro y’igitaramo cyiswe “Haracyari Ibyiringiro” kizaba tariki ya 20/07/2025.

Ni igitaramo kizabera Kimironko, mu rusengero rwa Citylight Foursquare Church. Kwinjira bizaba ari ubuntu. Si ibyo gusa ahubwo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025 bakoze igikorwa cy’urukundo bagabira inka enye abatishoboye bo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugalika.

Kuba mu bantu 10 bakwiriye guhabwa indabo hatagaragaramo Israel Mbonyi, byatewe ahanini n’uburwayi bukomeye yagize muri uyu mwaka wa 2025, bituma atabasha gukora nk’uko byari bisanzwe. Amakuru avuga ko byabaye na ngombwa ko ajya kwivuza i Burayi.

Icyakora hari amakuru ko igitaramo cye cya Noheli cyatangiye gutekerezwa, ndetse Paradise ifite amakuru ko afite album y’icyongereza azasohora igihe icyo ari cyo cyose. Arashimirwa kandi gushyigikira Bosco Nshuti akitabira igitaramo cye cy’amateka Unconditional Love Season 2 cyabaye ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025.

Bishop Prof Masengo akomeje kogeza Yesu binyuze mu kwandika ibitabo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.