× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bamporiki Edouard ufungiye i Mageragere arasaba inkunga y’amasengesho

Category: Leaders  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Bamporiki Edouard ufungiye i Mageragere arasaba inkunga y'amasengesho

Umubyinnyi w’indirimbo zisanzwe zizwi nka secular music wabigize umwuga Titi Brown, amaze ibyumweru birenga bibiri agizwe umwere n’Urukiko nyuma y’igihe kitari gito afungiwe i Mageragere.

Titi Brown wari ukurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021, akaza kuba umwere, yahishuye ko Bamporiki Edouard akeneye inkunga y’amasengesho nk’uko yabimwibwiriye.

Izina rye nyakuri ni Ishimwe Thierry. Mu biganiro yagiye agira bitandukanye, yavuze ko ubwo yari muri gereza, yabaye inshuti na Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko ariko nyuma akaza gufungwa kubera ibyaha akurikiranyweho bifitanye isano na ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Bamporiki Edouard na we ubu afungiwe i Mageregare kuva Urukiko Rukuru rwamukatira igifungo cy’imyaka itanu ku wa 23 Mutarama 2023, ubu akaba amaze amezi agera ku icumi yose afunzwe. Aho ni ho na Titi Brown yari amaze igihe. Ni ukuvuga ko bari bafungiwe hamwe. Avuga ko Bamporiki Edouard yamubereye umuntu mwiza mu buryo budasanzwe mu gihe cyose bamaranye.

Kuwa 10 Ugushyingo 2023 ni bwo Titi Brown yagizwe umwere n’Urukiko agafungurwa. Kuri uwo munsi byari ibyishimo n’umunezero bidasanzwe kuko abantu bamwakiranye urugwiro, bagateza umuvundo, ibinyamakuru bitandukanye bigahaguruka ku buryo yavuye muri gereza akagera aho yaruhukiye atabonye n’isegonda ryo kuba ari wenyine.

Ubwo yari agiye gutaha, Titi Brown yagiye gusezera kuri Bamporiki nawe amusaba kumusengera no kubwira Abanyarwanda ngo bamuzirikane mu isengesho. Titi Brown avuga ko ubwo yajyaga muri gereza, isengesho ari ryo yiyegereje cyane kuko uretse icyizere nta kindi kintu cyari gutuma abasha kuba muri gereza.

Titi yavuze ko Bamporiki yamufashe nk’umwana we ndetse akanamugira inama zamufashije kuba muri gereza, ndetse agiye no gutaha Bamporiki yamubwiye ko ‘agiye kuba umuntu ukomeye’ yagize ati “Imana izakurinde aho ugiye kandi na twe mudusengere tuzatahe turi amahoro.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.