Gateka Esther Briane uzwi nka DJ Brianne ku Isibo FM no mu myidagaduro nyarwanda, nyuma kubatizwa yatangaje ingamba nshya yafashe zizatuma aba Umukristo wa nyawe zigasimbura izari zihari zatumaga agaragara nk’umupagani.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV yagize ati: “Ikintu gishya niyumvamo ni uko nshaka kumenya. Mfite ibintu byinshi nshaka gusobanukirwa, nk’uko muri RIB bavuga ngo ibi bigize icyaha, ibi ntibigize icyaha, ni ko nange ngiye kubigenza, nkamenya nti ibi bigize icyaha, ibi ntibigize icyaha imbere y’Imana.”
Izi ngamba nshya yazifashe kuko yasobananukiwe neza ko kubatizwa mu mazi menshi nta ho bihuriye no kuyajyamo bisanzwe, ibyo bikaba bigomba gutuma ahinduka akaba mushya. “Itandukaniro ryo kujya muri pisine bisanzwe no kujyamo ngiye kubatizwa ni uko mbere yo kubatizwa habanza ukudusengera n’amazi bayasengera, hanyuma bakujyana mu mazi ugapfana na Kristo. Ubwo napfanye na we nzukana na we.”
Avuga ko ikintu cya mbere yakoze ari ugusaba imababazi abo yabangamiye nkuko yabivuzeho ati: “Guhera ejo (tariki 8) niriwe mbyandika kuri status kugera saa sita z’ijoro,” mu rwego rwo kugira ngo igitabo cye cy’ubugingo gitangire kwandikwamo ibyiza.
Uyu mukobwa wavukiye mu muryango w’Aakristo yagize ati: “Rero impamvu natinze kubatizwa ni uko ntari nzi impamvu yo kubatizwa, yuko iyo ubatijwe, imirimo ukora yandikwa no mu gitabo cy’ubugingo.
Imirimo nakoraga ntarabatizwa yanditswe mu isi, ariko nyuma yo kubatizwa nkakira Kristo nk’Umwami n’Umucunguzi mu buzima bwange, n’ibyo nzajya nkora byose bizajya byandikwa mu gitabo cy’ubugingo. Ubu urupapuro ruriho ubusa, bagiye gutangira kwandika.”
Yavuze ko mbere yo kubatizwa yakoraga icyo ashaka cyose nta cyo atinya, ariko ubu agiye kujya atinya Imana kuko yagiranye igihango na Yesu.
Kubamubaza niba koko azahinduka, dore ko yanishushanyijeho kandi aho yabatirijwe bidakundwa, yabasubije agira ati: “Inzoga zo nari naraziretse kera, na ho iby’umubiri inyuma byo sinabihindura.
Tatuwaje ntizavaho ngo ni uko mvuye mu mazi, ahubwo ikigomba guhinduka ni uko nabagaho. Hari ibyo umuntu aba yarakoze kubera kutamenya, ibyo rero aho kumbera inzitizi bizambera ubuhamya.” Yongeyeho ko amashanete yo atazayakuramo.
Mu gihe byari bizwi ko iyo umututse amusubiza, yatangaje ko azajya amusengera nubwo bigoye. “Kera nari narafashe ingamba zuko uzantuka nzamutuka, ariko ubu rwose nange sinzi uko nzabigenza. Uzantuka nzamusengera…sinzamusubiza.”
Dj Brianne yabatijwe kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024, ku rusengero rwa Elanayo Pentecost Blessing, mu muhango wo kubatiza Abakristo bashya, mu gikorwa cyayobowe na Rev Prophet Ernest Nyirindekwe.