Umuhanzi Bishop King Nzamba utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzi wo muri Nigeria, anavuga ko Label ye ifite umushinga wo gukorana n’ab’amazina akomeye ku Isi.
"Your Justice" niyo ndirimbo nshya ya Bishop King Nzamba, akaba yarayikoranye na Lamedaniels wo muri Nigeria. Yavuze ko impamvu yayikoranye n’uyu muhanzi, ari ukubera ko basanzwe ari inshuti, bityo guhurira mu mushinga w’indirimbo bikaba byaramworoheye.
Ni indirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza, ikaba irimo ubutumwa buvuga ko urukundo rw’Imana ndetse n’ubutabera bwayo ari ntagereranywa. King Nzamba avuga ko nawe yabyiboneye, akaba yariyemeje guhora abiririmba. Ati "Nzaririmba urukundo rwawe n’ubutabera bwawe".
Nzaramba Alexis wiyise Bishop King Nzamba wahiriwe no gutura no gukorera muri Amerika, yavuze ko yitegura kugaruka mu Rwanda muri uyu mwaka mu bikorwa by’ivugabutumwa azakorera mu bihugu binyuranye birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda, Ethiopia na Nigeria. Anavuga ko uyu mwaka azakora ubukwe.
Aherutse kutubwira ko muri Amerika hariyo n’abadafite inkoko bitewe n’uko badakunda umurimo n’ayo bakoreye bakayasesegura, ariko we Imana ikaba yaramufashije gutera imbere binyuze mu gukora cyane no kwizigama, ubu akaba yoroye inka zirenga 100 z’inzungu ziri mu gihugu cya Uganda. Yasabye urubyiruko gukunda akazi, kanda bagahugira mu bibafitiye inyungu.
Aganira na Paradise.rw, Bishop King Nzamba yavuze ko Label ye yitwa Music & Comedy Empire ifite imishinga myinshi irimo n’uwo kuzamura impano nshya mu muziki akazigeza ku rwego rwo gukorana indirimbo n’ibyamamare. Ni ibintu avuga ko azakora mu buryo butamenyerewe kuko we azisunga ikoranabuhanga ry’Iyakure, bagakorana indirimbo, bidasabye ko abahanzi bahura.
Ati "Label irakora rwose imaze igihe ikora cyane ko abaririmbyi dufite ntabwo turafata akanya ko kubatangaza, ariko nabyo igihe kizagera tubikore gusa cyane ko twe dukorera online, bitandukanye na Label zisanzwe muzi, it’s music profession,
Twe dufite intumbero yo kuzamura ikoranabuhanga mu muziki tubingujije online gukorana indirimo n’ibyamamare bikomeye umuhanzi yifuza ariko akabura uko ababona, rero hari uburyo bworoshye twe tuzabinyuzamo kuzamura impano mu buryo bwihuse".
Lamedaniels asanzwe ari inshuti ya Bishop King Nzamba
Bishop King Nzamba afite umushinga wo gukorana n’ibyamamare ku Isi
RYOHERWA N’INDIRIMBO "YOUR JUSTICE" YA KING NZAMBA FT LAMEDANIELS