Muri uku kwezi k’Ukwakira 2023, byari ubuntu bugeretse ku bundi ku baturage b’igihugu cy’u Burundi aho bagiranye ibihe byiza na Mwuka Wera binyuze mu biterane by’umuvugabutumwa w’umunyamerika Ev Dana Morey washeje umugisha abanyarwanda muri Nyakanga 2023.
Umwaka wa 2023 ntuzibagirana i Burundi kuko babashije guca agahigo ko kwakira inshuro ebyiri mu mwaka umwe ibiterane by’umuvugabutumwa Dana Morey. Ibiterane bya mbere byabaye muri Werurwe 2023, naho ibiterane bya kabiri biba muri uku kwezi k’Ukwakira 2023.
Ni ibiterane byiswe iby’"Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza bw’ukwimbura" [Miracle Gospel Harvest]. Twitse ku biterane byo muri uku kwezi turimo. Igiterane cya mbere cyabereye i Kayanza kuri stade Gatwaro tariki 5-8 Ukwakira 2023, ikindi kibera i Muyinga kuri stade Mukoni tariki 13-15 Ukwakira 2023.
Umukozi w’Imana Dana Morey ntajya aruhuka kuko akoreye iri vugabutumwa i Burundi nyuma y’iminsi micye avuye mu Rwanda mu biterane by’Imbaraga n’Ibitangaza byabereye muri Nyagatare na Bugesera, bigashimwa n’inzego za Leta kubera ibikorwa byiza byabiranze birimo gufasha abatishoboye, gusana ibikorwa remezo no guhindura ubuzima bw’abaturage.
Ibiterane by’i Burundi byasojwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira, byakozwe nyuma y’ibindi byahaberere mu ntangiriro za 2023 bigaca agahigo ko kwitabirwa cyane mu Burundi. Ni ibiterane byanditse amateka yo kwitabirwa bitarabaho i Burundi aho abarenga ibihumbi 40 bahuriye hamwe ku bw’inyota y’ijambo ry’Imana.
I Muyinga niho hasorejwe iri vugabutumwa rya Dana Morey. Ku munsi wa nyuma w’ibi biterane bimaze ibyumweru bibiri mu Burundi, ni ukuvuga ku Cyumweru tarik 15 Ukwakira 2023. Uyu mukozi w’Imana yavuze ko Ijoro rya nyuma ry’ibi biterane ryari rishimishije kandi ribabaje.
Ati "Ijoro rya nyuma rihora bigoye. Dukunda kubona ibyo Imana yakoze byose, ariko kandi tuzi ko tuzagenda bityo twabonye gusa intangiriro y’umugisha uzasukwa muri kano karere keza".
Ni ijoro ryabaye igitangaza kuva mu itangira ryaryo kugeza rirangiye. Kuri uwo munsi hatwitswe imbaraga z’umwijima z’abapfumu n’abarozi, maze Umuvugabutumwa Dana Morry atera isengesho asaba iminyururu kumeneka kandi ibihome by’ubupfumu, imivumo y’ibisekuruza, byose abitegeka gutandukana.
Dana Morey yabwiye abari bateraniye i Muyinga inkuru nziza y’uko "Yesu yadupfiriye, yikoreye imitwaro y’ibyaha byacu, ikintu tutashoboraga gukora twenyine. Yafashe igihano cy’ibyaha byacu byose. Ibyaha byashize, ibyaha by’ubu, n’ibyaha bitarakorwa. Ni Umukiza wacu ukomeye kandi aradukunda cyane!" Yunzemo ati "Reka ububyutse bukomeye buze Muyinga!".
Ku munsi wa mbere w’ibi biterane ni ukuvuga tariki 05 Ukwakira ubwo ni i Kayanza, Ev. Dana Morey yabwiye Abarundi ko “iyo uhinduye ibyo wemera uhindura uko ubaho. Yababwiye kandi ko kugera ku mugisha Imana yaguhaye bigusaba kunyura ku mwana we Yesu Kristo! Ati "Tugomba kurwanira indangamuntu yacu nyayo! Ntidukwiye kureka ngo bivangwe n’imyizerere y’ibinyoma".
Yakomeje avuga amagambo y’ubwenge ati "Ibyo Imana ifite byose birahari ariko ukeneye cyane Ukwizera. Ni ifaranga ry’Ijuru. Iyo wemera ikintu runaka, ufata ingamba ukurikije ibyo wemera. Ukwizera kwacu gushingiye ku byiza by’Imana kandi idusezeranya dushingiye ku Ijambo ryayo.
Ntabwo ibintu byose bibaho mu buzima bwacu byateguwe n’Imana twizera ko ari byiza. Ibibi tubona bidukikije ni ingaruka z’icyaha na satani ariko Imana ihorana natwe, kuri twe, yifuza ko twibohoza". Yahamije ko nta mbaraga satani afite ku bwoko bw’Imana, asaba Abarundi kwisunga Uhoraho akabaneshereza bityo ntibabe imbata za satani.
Ku munsi wa kabiri w’iki giterane, Ev Dana Morey yasabye abitabiriye, kureka icyaha kuko "kizana uburetwa! Ni imbata!". "Ni akazu ukwiye guhunga!. Icyaha kizana umubabaro! Ariko Yesu azakwereka uburyo bwo kwishima kandi birenze ibyo, azaguha umunezero wuzuye ”.
Ku munsi wa gatatu w’iki giterane cy’i Kayanza, umukozi w’Imana Dana Morey, yibukije abantu "Umwami Yesu yapfiriye ibyaha byacu byose; ibyahise, ibya none n’ibizaza! Icyaha ni isoni zibyo bintu wakoze mu myaka yashize bikigutera.
Ntabwo yapfiriye bimwe mu byaha byacu - Yapfuye ku bw’ibyo byose. Imana yari izi ko uzahakana Umwana wayo, ariko uko byagenda kose yaramutanze!.
Ubu rero nta gucirwaho iteka abari muri Kristo Yesu. Ni nde uzaduciraho iteka? Nta kintu na kimwe mu byaremwe byose kizigera gishobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana rugaragarira muri Kristo Yesu Umwami wacu.”
Ibi biterane biri kubera i Burundi biri kuberamo ibitangaza bitandukanye ndetse biri gutangirwamo impano nka moto, amagare, televiziyo n’ibindi. Byatumiwemo abahanzi bakomeye muri Afrika aribo Theo Bosebabireba na Rose Muhando. Paradise.rw ifite amakuru avuga ko nyuma y’i Burundi, ahazaba hatahiwe ari muri Uganda mu biterane bizaba mu ntangirir za 2024.
Ev. Dr. Dana Morey akora ibi biterane hirya no hino ku Isi binyuze mu muryango we w’ivugabutumwa witwa A Light To The Nations abereye Umuyobozi ku Isi, naho muri Afrika ukaba uyoborwa na Pastor Dr. Ian Tumusime wa Revival Palace Church mu Bugesera mu Rwanda.
Ikintu cya mbere Dr Dana Morey ashyiraho umutima ni ivugabutumwa aho afite umutwaro wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w’Isi cyane cyane Afrika.
Amaze gukorera ibiterane mu bihugu byinshi bya Afurika, Amerika y’Epfo, Pakisitani, mu Buhinde no mu Burayi bw’Uburasirazuba. Kandi aha hose ahava abantu batabishaka kubera kumwishimira cyane. Amakuru avuga ko nava i Burundi, azahita yerekeza muri Uganda mu ntangiriro za 2024.
Kuva mu mwaka wa 1986, Ev. Dr Dana Morey aryohewe cyane n’urushako, aho yashyingiranywe na Karman Morey. Mu mwaka wa 2018 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa "Doctorate of Ministry" yakuye muri Lviv Theological Seminary.
Dana Morey uherutse gutangaza ko ashaka kugura ubutaka mu Rwanda, ni Umubitsi akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya "One God – One Day – One Africa" ihuriwemo n’abakozi b’Imana barangamiye kugeza ubutumwa bwiza muri Afrika mu ntero igira iti "Dufatanyije twagera kuri Afrika".
REBA AMAFOTO 100 YARANZE IBI BITERANE BYANDITSE AMATEKA MU BURUNDI
Ev Dr Dana Morey yakoreshejwe n’Imana ibitangaza binyuranye mu Burundi
Iki giterane cyabanjirijwe n’ivugabutumwa rinyuze mu mupira w’amaguru
PHOTOS + VIDEOS - A Light to The Nations (Facebook)