Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, umuhanzi ukomeye cyane muri Tanzaniya akaba n’umuyoboke w’idini rya Islam, nyuma yo kongera kugaragara mu rusengero asengerwa na Pasiteri yasubije ababyibajijeho ko azahora ajyayo.
Bwa mbere yagiye mu rusengero ubwo yakundanaga n’umukobwa witwa Poshy Queen. Ku Cyumweru tariki ya 17 Gashyantare 2024, Harmonize ni bwo bwa mbere yagaragaye mu rusengero, abantu bakagwa mu kantu bibaza niba yaba ari urukundo yari arimo icyo gihe rwaba rwamujyanyeyo gusa cyangwa se hakaba hari ikindi kintu uwari umukunzi we Poshy Queen yamuhaye.
Icyo gihe, mu mashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwa Instagram, yamugaragaje ari kumwe na Poshy Queen mu rusengero bagiye gusenga, abantu basanzwe basengera mu idini ya Islam batangira kumunenga ku bwo kujya mu rusengero ngo ni umukobwa umujyanyeyo.
Abamunenze yabasubije agira ati" Birasekeje uburyo hari abantu bari kumbwira ko bitemewe kuba umukunzi wange yanjyanye mu rusengero, nyamara mu gihe mwebwe abakunzi banyu babajyana mu birori buri joro, ahantu haba hatari Imana. Ikiragano cy’iyi minsi kirababaje, ngewe nizerera mu Mana".
Bwa kabiri yagaragaye Pasiteri ari kumusengera na we agaragaza ko yemeranya na we azamura amaboko:
Amafoto ye apfukamye hasi mu ikositimu, umupasiteri bambaye kimwe amusengera yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga nyinshi, bamwe batangira kumushinja ko ari ikiraka yari arimo, ko yari yabihembewe amafaranga, birengagije ko butari ubwa mbere Harmonize agaragaye mu rusengero kandi yishimye.
Abantu bongeye kumuvugaho amagambo mabi kandi menshi bamuziza ko yasengewe na Pasiteri yabasubije agira ati: “Iyo uhaye Imana ugutwi kwawe, Satani yinjira mu matwi ya ba bandi baba bakuri hafi. Nubwo wavuga ko utazigera wumva ibyo Satani akubwira, nta kabuza uzisanga wamwumvise, kuko azakuvugisha anyuze mu bantu”.
Yongeyeho ati: “Hari ibintu byinshi cyane bibera mu Isi. Birashimishije kubona ukuntu hari n’abavuze ko nishyuwe kugira ngo njye gusengera muri ruriya rusengero. Ariko nta Mupasiteri washobora kugura ukwemera cyangwa imyemerere yange. Nishimira cyane kuba ndi Umuyisilamu. Kandi iteka ryose nzahora njya mu rusengero”.
Ese kuba iyi ari inshuro ya kabiri, nubwo zirenga kuko izindi zitamenyekanye, Harmonize agaragara mu rusengero akanarahirira kuzahorayo, byaba bigaragaza ko yaretse Islam? Islam ni idini yabayemo kuva kera. Nk’uko yasoje abivuga ati: “Nishimira cyane kuba ndi Umuyisilamu, kandi iteka nzahora njya mu rusengero,” birumvikana ko atazareka Islam kandi ntazareka kujya aho bavuga Imana hose.
Inshuro zose agiye mu rusengero bamwe bahimba impamvu ibitera, bagashingira ku bihe arimo cyangwa ku wo bari kumwe muri icyo gihe. Bwa mbere bavuze ko umukobwa ari we umujyanye arabihinyuza, bwa kabiri bati ’yishyuwe’, bwa gatatu ho bazavuga iki? Yiyemereye ko azahorayo, bivuze ko ajyayo abyibwirije kandi abikunze, kuko ngo baba bavuga ko Imana ibaho, kandi ngo aho kujya mu kabari yajya mu rusengero nubwo ari Umuslam.
Harmonize yagaragaye mu rusengero bwa mbere muri Gashyantare uyu mwaka
Yongeye kugaragaramo muri uyu mwaka nanone, mu Gushyingo