× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byagenda bite Cristiano Ronaldo ahagaritse gukina ruhago akaba umuvugabutumwa?

Category: Opinion  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Byagenda bite Cristiano Ronaldo ahagaritse gukina ruhago akaba umuvugabutumwa?

Mu gihe isi yose imaze imyaka irenga 20 ikurikira intambwe z’umukinnyi w’icyamamare Cristiano Ronaldo, benshi bamufata nk’intwari y’imikino y’ibihe byose. Ariko se, byagenda bite Cristiano Ronaldo ahagaritse gukina akaba umuvugabutumwa?

Cristiano Ronaldo yamenyekanye bwa mbere mu mwaka wa 2003, ubwo yasinyiraga ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza avuye muri Sporting Lisbon yo muri Portugal, afite imyaka 18 gusa.

Uko yakinaga, yagaragazaga umuvuduko, ubuhanga mu gucenga no gutsinda ibitego by’agatangaza, byatumye yigarurira imitima y’abafana vuba cyane.

Mu myaka yakurikiyeho, Ronaldo yakomeje kuzamuka mu rwego mpuzamahanga, atsinda ibitego byinshi, yegukana Ballon d’Or nyinshi, anafasha amakipe akinira gutwara ibikombe bikomeye.

Kuba akora cyane, afite imyitwarire myiza, ndetse akiyitaho mu buryo budasanzwe, byamuhaye izina rikomeye ku isi yose.

Byatumye aba umwe mu bakinnyi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho afite abamukurikira barenga miliyoni 850 ku mbuga zose, ibituma ataba uwo gutsinda ibitego gusa, ahubwo akaba icyamamare mpuzamahanga gikundwa kandi cyubashywe ku isi yose.

Uyu mugabo w’Umunya-Portugal, wamamaye mu makipe nka Manchester United, Real Madrid, Juventus, ndetse n’ubu muri Al-Nassr yo muri Arabia Saudite, yakomeje kuba ikirangirire mu mupira w’amaguru ku rwego rutagereranywa.

Ariko se, byagenda bite uyu mugabo ufite izina rikomeye mu ruhando rw’imikino ku isi yose, aramutse afashe umwanzuro wo guhagarika gukina umupira w’amaguru maze akiyemeza kuba umuvugabutumwa w’Ijambo ry’Imana?

Cristiano Ronaldo si umukinnyi usanzwe. Ni umuntu ufite ijwi rifite imbaraga kurusha abategetsi benshi. Afite abamukurikira barenga 850 miliyoni ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, umubare uruta kure uw’Umugabane wose w’Uburayi cyangwa uw’abayoboke benshi bo mu miryango myinshi y’iyobokamana.

Uyu mubare uturuka ahanini ku buryo akunzwe cyane ku mbuga nka:
Instagram, aho ari umuntu ukurikirwa cyane ku isi yose, afite abamukurikira barenga 666 miliyoni, akaba ari we wa mbere ku isi mu bantu bose.

Facebook, aho afite abamukurikira barenga 150 miliyoni, akaza mu bantu ba mbere bakurikirwa cyane.

X (Twitter), aho afite abamukurikira basaga 110 miliyoni.

Ibi bituma aba umuntu ufite ijwi rikomeye cyane ku isi. Uburyo akunze gusangiza abantu ubuzima bwe bwa buri munsi, imyitozo, umuryango, ibikorwa by’ubugiraneza, ndetse n’amagambo amutera imbaraga, byatumye abantu bamufata nk’icyitegererezo, ntibamukurikire gusa nk’umukinnyi, ahubwo bakamukurikira nk’umuntu wiyubashye kandi ukundwa.

Umuntu nk’uyu ahinduye icyerekezo, akiyemeza gukoresha izo mbaraga mu gukwirakwiza Ijambo ry’Imana, byahindura byinshi. Abarenga miriyoni bagendera ku byo avuga, ku byo yambara, no ku byo akora. Umuntu nka Ronaldo, ufite uburyo bwo kwigarurira imitima y’abantu, yakwigarurira n’imitima yabo, bakagira ukwizera.

Kuba umuvugabutumwa ntibisaba kuba warize tewolojiya, bisaba kuba ufite umutima ushaka gusangiza abandi ibyo wemera. Ronaldo agize ubutwari bwo kuvuga neza ku Mana nk’uko akina neza ku kibuga, ubutumwa bwe bwagera kure kurusha intambwe zose yakandagiyeho mu kibuga cy’umupira.

Cristiano Ronaldo ni umuntu wubashywe cyane n’urubyiruko. Uko yitwara, uko yambara, uko avuga, byose biba bikurikiranwa n’abafana be bo mu myaka itandukanye. Iyo rero umuntu nk’uyu ahinduye icyerekezo, akava mu isi y’imyidagaduro akerekeza mu isi y’umwuka, bihindura byinshi mu mitekerereze y’urubyiruko.

Abakiri bato benshi barangwa no gukunda ikuzo, amafaranga, n’ibyishimo byo ku isi, ariko Ronaldo yahindura iyo sura akabereka ko icyubahiro cy’ukuri kiri mu gusanga Imana, atari mu gutsinda ibitego. Yaba atanze isomo rihambaye ry’uko “ubuzima bw’ukuri” butari mu bikombe n’imidende, ahubwo ko buri mu kubaho ufite Imana.

Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ifite amafaranga menshi ku isi. Umuntu ufite amasezerano ya miliyoni nyinshi ahisemo kubireka akiyegurira ubutumwa bwiza bw’Imana, byatera impinduka mu ruganda rwose. Byagaragaza ko hari ikintu cyisumbuye ku mafaranga, ari cyo ibyo mu buryo bw’umwuka.

Benshi mu bakinnyi bakomeye, abahanzi n’abakinnyi b’amafilime, bakunze kuba abaramyi b’isi n’iby’isi. Ronaldo aramutse ahinduye inzira, bishobora kuba nk’amateka azerekana ko Imana ishobora gukoresha umuntu uwo ari we wese, n’ubwo yaba uwo isi yafataga nk’udashobora guhinduka.

Cristiano Ronaldo azwiho kwihambira ku ntego no gukora cyane. Iyo myitwarire ye ni imwe mu mpamvu zatumye agera aho ari. Aramutse akoresheje izo mbaraga mu murimo w’Imana, bishobora gutuma aba umwe mu bavugabutumwa bafite imbaraga kurusha abandi ku isi.

Kandi mu buryo bw’umwuka, kuba umuntu yarahoze ari icyamamare mu isi ntibimubuza kuba umukozi w’Imana. Ahubwo bituma ijambo rye rigira agaciro ku bantu benshi batari bwumve ubutumwa bw’Imana ubusanzwe.

Nubwo kugeza ubu Ronaldo ataratangaza gahunda nk’iyo, iki gitekerezo gitera abantu gutekereza ku gaciro k’ubutumwa umuntu ashobora kugeza ku bandi bifashishije izina afite.

Iyo umuntu nk’uyu afashe umwanzuro wo kwiyegurira Imana, si we gusa uba ahindutse, ahubwo isi yose iba itangiye urugendo rushya rwo kuzirikana agaciro k’ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka.

Mu gihe yatsindiye amakipe menshi ibitego byinshi, amahirwe yo kuba umuvugabutumwa yaba amuhaye amahirwe yo gutsindira Imana igitego kimwe rukumbi, igitego cyo kurokora imitima ya benshi.

Tekereza aba bantu bose bamukurikira, bagiye babona post zivuga Ijambo ry’Imana gusa!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.