× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dr. Bob washinze Nkunda Gospel na BHealthy Media yahishuye uko yinjizaga arenga Miliyoni 2 Frw kuri YouTube

Category: Health  »  19 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Dr. Bob washinze Nkunda Gospel na BHealthy Media yahishuye uko yinjizaga arenga Miliyoni 2 Frw kuri YouTube

Dr. Bob Sumayire, yahishuye ko ibikorwa bye byo gutangaza amakuru kuri YouTube byigeze kumwinjiriza amafaranga arenga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ku nshuro imwe.

Dr. Bob Sumayire, Umuganga w’indwara rusange (General Practitioner) akaba n’umunyamakuru, avuga ko kwinjiza ayo mafaranga byamufashije cyane mu mibereho ye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr. Bob yavuze ko yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga agamije gukemura ikibazo cy’ubumenyi buke abaturage benshi bagira ku ndwara zibibasira.

Yagize ati: "Ninjiye ku mbuga nkoranyambaga kuko nabonye abantu benshi baba badafite amakuru ku ndwara barwara. Hari abagera ku bitaro bakabura uko basobanura uburwayi bwabo cyangwa ntibasobanukirwe neza ibyo babwirwa n’abaganga."

Dr. Bob ni we washinze urubuga rwa BHealthy Media, rukora ibiganiro by’ubuzima binyura cyane kuri YouTube. Aho atumira inzobere zitandukanye mu buvuzi zikaganira ku ndwara zitandukanye n’uburyo bwo kuzirinda cyangwa kuzivura.

Yavuze ko usibye kuba umuganga, yabonye hari icyuho gikomeye mu itangazamakuru ryibanda ku buzima, bituma yiyemeza kugikemura binyuze mu bitangazamakuru bye.

Ati: "Mbona hari icyuho mu gutangaza amakuru ajyanye n’ubuganga. Hari ibintu byinshi abaturage bakeneye kumenya ariko ntibivugwe cyane mu bitangazamakuru."

Uyu muganga yavuze ko guhuza umwuga w’ubuvuzi n’itangazamakuru bimusaba gukora cyane kuko akenshi aba avuye ku kazi cyangwa yaraye izamu, agahita akomereza ku bikorwa bya BHealthy Media.

Ati: "Iyo waraye izamu ritangira nimugoroba rikarangira mu gitondo, akenshi mpita njya gukora ibikorwa bya BHealthy. Kuruhuka kwanjye ntigufata igihe kinini kuko mba nshaka kubyaza umusaruro umwanya mfite."

Dr. Bob kandi ni umwe mu bashinze ikinyamakuru cy’iyobokamana cya Nkunda Gospel, avuga ko na cyo cyamubereye isoko y’ubuzima ndetse kikagira uruhare mu kumufasha kwiteza imbere.

Yagize ati: "Nkunda Gospel yarantunze cyane cyane mu gihe cya Covid-19 nkiri gusoza kaminuza. Itangazamakuru ririmo amafaranga iyo urikoze neza kandi ugafasha abantu."

Mu kugaragaza urwego ibikorwa bye byari bigezeho, yavuze ko hari igihe yabikuje amafaranga menshi kuri YouTube ku buryo yageze ku madolari ari hagati ya 800 na 1500, amafaranga yasagaga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda icyo gihe.

Ati: "Umunsi nabikuje amafaranga menshi, hari igihe nabikuzaga amadolari 800 cyangwa 1500. Ayo mafaranga yageraga muri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Muri iyo minsi nari meze neza."

Dr. Bob yasabye abaganga, abaforomo n’ababyaza bafite ubumenyi ku buzima kujya babusangiza abaturage binyuze mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ariko anibutsa abantu kutirara batangaza amakuru badafitiye gihamya.

Yagaragaje kandi ko rimwe na rimwe hari inkuru zivuga ku makosa y’abaganga zitangwa hatabanje gukorwa ubushakashatsi buhagije, ibintu avuga ko bishobora gutesha agaciro umwuga w’ubuganga no kuyobya abaturage.

Kuri ubu, Dr. Bob akomeje ibikorwa bye by’ubuvuzi ndetse no kuyobora BHealthy Media na Nkunda Gospel, avuga ko intego ye ari ugufasha abantu kugira ubuzima bwiza no gutanga amakuru afasha impinduka nziza mu muryango nyarwanda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.