× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Chorale Inyange za Mariya yateguye igitaramo gikomeye yise "Nyina wa Jambo Assumption Concert - Edition 2"

Category: Choirs  »  July 2025 »  Our Reporter

Chorale Inyange za Mariya yateguye igitaramo gikomeye yise "Nyina wa Jambo Assumption Concert - Edition 2"

Chorale Inyange za Mariya, ikorera ubutumwa muri Cathedral St Michel ya Arkidiyosezi ya Kigali, yateguye igitaramo gikomeye yise "Nyina wa Jambo Assumption Concert - Edition 2".

Iki gitaramo kizaba tariki 10 Kanama 2025 muri Camp Kigali kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwinjira ni ukwishyura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya yisumbuyeho, 20,000 Frw muri VIP ndetse na 25,000. Frw muri VVIP. Amatike ari kuboneka kuri www.ibitaramo.com. Ukeneye ubufasha wahamagara: 0782027429.

Egide TUYISHIME, Umuyobozi wa Chorale Inyange za Mariya, yavuze ko iki gitaramo bateguye ari intambwe ya kabiri mu rugendo rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi wacu. Ati: "Ni edition ya 2 ya Nyina wa Jambo Assumption Concert."

Yakomeje agira ati: "Abaje ku ntambwe yacu ya mbere (Edition1) babitse ubuhamya bukomeye bw’icyo Bikira Mariya akorera u Rwanda binyuze muri Chorale Inyange Za Mariya. Abazitabira igitaramo nibitege indirimbo nziza, amajwi meza, ndetse na Talent nshya mu muziki w’Ino.Byose ni byiza muri Kiliziya."

Chorale Inyange za Mariya ni Chorale ikorera ubutumwa muri Cathedral St Michel ya Arkidiyosezi ya Kigali. Yavutse ya tariki 8 Ukuboza 1997 ivukira mu muryango-remezo wa Kinyange mu Gitega.

Ni korali yisunze Bikiramariya Utasamanywe icyaha (Immaculée Conception) yizihiza buri wa 08 Ukuboza buri mwaka. Ni chorale ikuze kandi ikaba yiganjemo ingeri zose: Abasaza b’amajigija, abasore n’inkumi n’abakecuru batega urugori bakaberwa.

Yiganjemo kandi abanyamuziki b’indirimbo za Kiliziya aha twavuga Muzehe nka Jean Marie Viannye Ntabana, Oreste Niyonzima n’abandi.

Chorale Inyange za Mariya ifite indi Album y’izindi ndirimbo nyinshi z’amajwi ariko zitari zifite amashusho. Iyi ndirimbo ni umwihariko ukomeye cyane kuri iyi Chorale. Yitwa ‘Inyange za Mariya’ ikaba ijyanye koko n’izina rya Chorale Inyange za Mariya.

Iyi ndirimbo kandi itangije urugendo rw’izindi ndirimbo nyinshi kandi nziza Chorale Inyange za Mariya izagenda isohora. Amashusho y’iyi ndirimbo iyi korali yasohoye yatunganyijwe na Bagenzi Bernard n’aho amajwi yakozwe na David Pro muri Future Records.

Chorale Inyange za Mariya igiye kongera gukora igitaramo yise "Nyina wa Jambo Assumption Concert - Edition 2"

Nyuma y’igitaramo giheruka cyanyuze imitima ya benshi, bongeye gutegura ikindi gitaramo gikomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Turahabaye rwose ubushize byarii byiza ubu nukuzarushaho🙏🏼🙏🏼

Cyanditswe na: umukunzi  »   Kuwa 17/07/2025 19:45

NI Korali nziza, Nzaba mpari

Cyanditswe na: Charles  »   Kuwa 17/07/2025 09:23