Itsinda ry’abaririmbyi rya Elayono Choir rikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Rwimbogo, riri mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo gikomeye bise “Ku Musaraba Live Concert”.
Iki gitaramo kizaberamo ibikorwa byo gukora Live Recording y’indirimbo zirindwi nshya za Korali. Kizabera kuri ADEPR Rwimbogo ku wa Gatandatu, tariki 20 Ukuboza 2025, kikazatangira saa 14:00.
Igitaramo cyahawe izina “Ku Musaraba” gishingiye ku murongo wo mu Bafilipi 2:8, uvuga ku bwitange no kwicisha bugufi bya Yesu Kristo igihe yamenaga amaraso ku musaraba ku bw’abo akunda.
Ni ubutumwa bwatoranyijwe na Elayono Choir kugira ngo bukangure, bukomeze, kandi bugarure abantu mu kuri k’umusaraba n’ubushake bwo kuba mu rugamba rwo kwizera.
Umuramyi Nana Olivier, umwe mu baririmbyi bakomeye muri Elayono Choir, ni we Lead Singer mu ndirimbo nyamukuru z’iki gitaramo, zirimo nka: Ku Musaraba yacyitiriwe, ishingiye mu Bafilipi 2:8, na Mutima Urira ishingiye kuri 1 Petero 5:7.
Nk’uko yabitangarije Paradise, Nana wo ADEPR Rwimbogo yatangaje ko iyi korali yabo imaze kumenyekana mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ikaba iri imwe mu makorali afasha iri torero kuzamura urwego rw’imiririmbire no gutanga ubutumwa bufite imbaraga.
Elayono Choir imaze igihe mu myitozo yihariye, bitegura Live Recording y’indirimbo zirindwi zizacurangwa, zikaririmbwa, zikanafatwa amashusho n’amajwi mu buryo bwa Live.
Aba baririmbyi bavuga ko iki gitaramo ari cyo cyiciro gishya batangiye mu rugendo rwabo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo zuzuye ubutumwa bwa Gikristo.
Kizaba ku wa Gatandatu, tariki 20 Ukuboza 2025, kuri ADEPR Rwimbogo – Kanombe, munsi y’ikibuga cy’indege, Saa 14:00 PM, kwinjira ni ubuntu.
Abategura iki gitaramo, binyuze kuri Nana, bavuga ko ari amahirwe yo kwegera Imana binyuze mu bihangano bishya byateguwe neza.
Mu gitaramo “Ku Musaraba” cya Elayono Choir hazakorwamo live recording ku ndirimbo 7
Twishimiye iki gitaramo cya Elayono choir imbaraga n’amavuta bituruka ku Mana bibane namwe n’abakunda lmana Bose amen