Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa asohoye indirmbo nshyashya yise inkomoko habura iminsi umunani gusa ngo ataramire mu nzu yagenewe ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda izwi ku izina rya Kigali BK Arena.
Iyi ndirimbo isohotse ku wa 27 Mata 2024, mu gihe igitaramo kizaba ku wa 5 Gicurasi 2024. Ije nyuma y’iminsi itageze ku kwezi asohoye indirimbo yise Asama Ndakuzuza, mu rwego rwo kurushaho kwitegura iki gitaramo, no gukomeza kwigarurira imitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Igitaramo cya Chyrso Ndasingwa yacyise Wahozeho Album launch. Kizaba tariki ya 05 Gicurasi 2024 kibere muri BK Arena. Uyu muramyi azba amurika alubumu ye ya mbere igizwe n’indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe.
Ku rutonde rw’abazamufasha hari Asaph Music International, Papi Clever na Dorcas, Aime Uwimana, lshimwe Josh ndetse na True Promises.
Amatike yamaze kugera hanze, ukaba wayagura kuri www.ticqet.rw muri ubu buryo; Silver: 5, 000Rwf, Premium: 10,000, Gold: 12,000 Rwf, Platinum: 15,000, Diamond: 20,000rwf.
Uyu muramyi Chryso Ndasingwa yamamaye mu ndirimbo yise "Wahozeho" ndetse biba akarusho bigeze kuri "Ni nziza". Yamamaye vuba dore ko yatangiye umuziki mu gihe cy’icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19).
Chryso Ndasingwa abaye umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukora umuziki ku giti cye uteguriye igitaramo muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira inshuro ebyiri, mu gihe abandi baba batumiwe ari ibitaramo bihuza abandi abahanzi benshi.
Uyu muramyi Chryso Ndasingwa akorera umurimo w’Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. Yavukiye i Nyamirambo mu Mugi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu.
Mu ndirimbo nshya Inkomoko ashyize hanze uyu munsi, agaragaza ko akomoka ku Mana agira ati: “Nkomoka kuri Data (Nkomoka kuri Kristo), Ndi icyaremwe gishya, Navutse ubwa kabiri, Nagabiwe ya migisha yose.”
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA CHRYSO NDASINGWA
Igitaramo cya Chryso Ndasingwa kizaba tariki 5 Gicurasi 2024 muri BK Arena