Divine Muntu yasohoye indirimbo nshya “Hozana” kuri platforms zose anahindura amazina yakoraga ku mbuga nkoranyambaga.
Umuhanzikazi w’umuramyi, Divine Nyinawumuntu uzwi mu ndirimbo Lahayiloyi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Hozana”, imwe mu ndirimbo yari amaze igihe ateguza.
Ni indirimbo iri mu njyana ya gakondo ibyinitse, ifite ubutumwa bukomeye bwo kuramya no guhimbaza Imana, ubu ikaba iboneka ku mbuga zose zicuruza umuziki, kandi biteganyijwe ko mu gihe kitarenze ukwezi izaba yageze no kuri YouTube.
“Hozana” yakozwe mu majwi na Chris (Unlimited Record Studio), amashusho akora na Director Patient Forsure ku bufatanye na Trinity For Support (TFS), label imufasha mu rugendo rwe rwa muzika kuva mu 2023.
Ni indirimbo ifite umwihariko mu majwi y’umwimerere, yateguwe mu buryo buhuza injyana gakondo n’ubutumwa bwa Gospel, kugira ngo ibashe kugera ku bantu bose.
Umuyobozi Mukuru wa TFS, Uwifashije Frodouard (Obededomu), akaba ari na manager wa Divine, yatangaje andi makuru mashya ajyanye n’uyu mushinga.
Yagize ati: “Hanyuma ikindi, kugeza ubu Divine Nyinawumuntu yahinduye amazina yakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga. Kuri ubu azajya yitwa Divine Muntu. Impamvu, hari umuhanzi witwa Grace Nyinawumuntu abantu bakomezaga kubitiranya.”
Ku ruhande rwe, Divine Muntu yashimye intambwe nshya agezeho, avuga ati: “Imana ishimwe ni ukuri, iyi na yo ni indi ntambwe nshya, murakoze cyane!”
Indirimbo “Hozana” ubu iri kuboneka ku mbuga zicuruza umuziki nka Distrokid, Spotify n’ahandi, ndetse ushobora kuyisanga no kuyikoresha muri stories z’imbuga nkoranyambaga zitandukanye, ari byo bituma ubutumwa bwayo bugera ku bantu benshi kurushaho.
Divine Muntu, wahoze azwi nka Divine Nyinawumuntu, yemeje ko iri zina rishya ari ryo azakoresha mu rugendo rwe rwa muzika mu rwego rwo kwirinda urujijo. Indirimbo ye nshya “Hozana” ubu iboneka mu buryo bw’amajwi ahantu hose hacururizwa umuziki, ikaba ari intambwe ikomeye mu gukomeza gusakaza ubutumwa bwa Gospel buherekejwe n’umwimerere w’umuziki nyarwanda.
Amashusho y’indirimbo Hozana yamaze gukorwa, ikibura ni igihe gikwiriye ngo Divine n’abamufasha bayishyire kuri YouTube
Indirimbo ze ushobora kuzisanga ku mbuga nka Distrokid no kuri Spotify