Ibyihebe byishe abakristu 15, bishimuta abandi 32 mu mujyi wa Abuja muri Nigeria. Umuyobozi w’itorero rimwe ryo muri Nigeria avuga ko mu myaka 4, abapasitori 23 biciwe muri leta ya Kaduna.
Igitero cyagabwe ku mudugudu wa Dogon Noma, mu Ntara ya Kajuru hagaragaye ko ibitero nk’ibi byatumye hapfa abapasiteri 23 ndetse n’ifungwa ry’amazu 200 yo gusengeramo muri leta ya Kaduna mu myaka ine ishize.
Abatuye ako gace bavuga ko uretse guhitana ubuzima 15, abagabye igitero banashimuse abakiristu 32 bo mu mudugudu wa Dogon Noma. Bagose umudugudu barasa umuntu uwo ari we wese; iki igitero cyabaye ahagana mu ma saa moya za mu gitondo.”
Moses Ishaya yavuze ko yabuze bene wabo babiri muri ubwo bwicanyi. Yagaragaje abandi bakristu bishwe nka Bala Laya na Gimbiya Coaster. Mu bandi bashimuswe harimo nka Set Alkali, Umukiza Christopher na Sico Nicholas.
Ernest Maidawa, umuyobozi w’urubyiruko muri ako karere, yasabye abayobozi ba leta gufata ingamba byihutirwa. Agira ati: "Turasaba inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu buryo bwihutirwa kugenzura aho ibyo bitero byibasiye abakirisitu b’inzirakarengane mu gace kacu.
Nyiricyubahiro Joseph Hayab, umuyobozi w’ishyirahamwe rya gikirisitu rya Nijeriya (CAN), n’abayobozi b’abakristu bo mu turere 23 tw’ibanze, babwiye Komiseri wa Polisi muri Kaduna, Musa Garba n’abandi basirikare bakuru ko abakristo bahuye n’ibitotezo bikaze.
Inama yahuje abayobozi ba gikirisitu n’abapolisi yabereye mu rusengero rw’Ababatisita rwa Albraka mu mujyi wa Kaduna. Garba yavuze ko icyari kigamijwe muri iyo nama kwari ugushimangira umubano hagati y’abapolisi n’abayobozi ba gikirisitu, ndetse n’abapolisi bakumva ibibazo byabo kandi bagashakira hamwe ibisubizo.
Nijeriya iri ku mwanya wa mbere mu bihugu bigoye kubamo umukirisitu.
Src: Morning star news