Ku itariki ya 26 na 27 Nyakanga 2025, Korali Bethania ibarizwa muri ADEPR Ruhangiro, Paruwasi ya Rubona, Rurembo rwa Rubavu, yakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu Itorero rya Bethel muri paruwasi ya Gashonga.
Itorero rya Bethel bakoreyeho uru rugendo riri muri Paruwasi ya Gashonga, mu Rurembo rwa Gihundwe, Akarere ka Rusizi. Iyi korali Bethania yasesekaye i Gashonga saa 07:00 za mu gitondo ku wa Gatandatu, igaruka ku Cyumweru saa 17:00, nyuma y’iminsi ibiri yakozwemo umurimo w’Imana wari wuje indirimbo, ubutumwa n’ubusabane bukomeye.
Vice President wa Bethania Choir, Ufitingabire Vainqueur Maurice, yavuze ko uru ari rwo rugendo rwa mbere iyi korali ikoreye mu Karere ka Rusizi. Ibi byabaye nk’intambwe nshya mu rugendo rw’ivugabutumwa korali ikomeje gutera, mu guha agaciro umurimo wo gukorera Imana hirya no hino mu Gihugu.
Uru rugendo rwabaye igisubizo ku ntego z’ingenzi eshatu: kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu Kristo, gutanga umusanzu mu bikorwa remezo by’itorero, no gusabana n’abandi baririmbyi.
Bethania Choir yatanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw) yo gushyigikira imirimo yo kuvugurura urusengero rwa Bethel Gashonga. Uretse ubwo bufasha bw’amafaranga, bakomeje guhamya ko bafite intego yo gusabana n’abaririmbyi babo batakiboneka kenshi mu bikorwa bya korali, cyane cyane abimukiye mu yindi mijyi nka Kigali.
Abagize korali bagaragaje ibyishimo ku buryo uyu munsi wagenze. Batangaje ko urusengero rwa Bethel ruri kubakwa rwabateye ishyaka ryo gutekereza ku mishinga yo kuvugurura n’urusengero bakoreramo i Ruhangiro, kugira ngo na rwo rujyane n’igihe.
Mu minsi ibiri bamaze i Gashonga, baririmbye indirimbo zigera kuri 25, harimo izakunzwe cyane nka “Dore Ibirenge (Ntabaza ndagutabara), Intambara zirwanwa bucece, Mwana wanjye, Umwungeri, Isaha y’Imana, Iratuzi, Imigambi,” n’indirimbo nshya iri gukundwa cyane yitwa “Shima Imana.” Ubutumwa buzirimo bwasigiye benshi inkunga yo gukomeza kwiringira Imana nubwo hari ibihe bigoye bacamo.
Bethania choir yatangiye mu mwaka wa 2006 nk’itsinda ry’abana 33 bo mu rubyiruko rwa ADEPR Ruhangiro. Hashize amezi atandatu ihindurirwa izina iba “Bethania,” izina rishingiye ku Butumwa bwiza bwa Bibiliya, aho Yesu yajyaga kuruhukira agasangwa n’inshuti ze, barimo Lazaro, Mariya na Marita.
Kuri ubu, korali igizwe n’abaririmbyi 131, barimo abasore 28, abakobwa 40, abagabo 16 n’abagore 47. Imaze gukora indirimbo 18 z’amajwi (audio) na 6 zifite amashusho (video), byose bikaba byaratwaye amafaranga asaga miliyoni 4.5 Frw.
Umuyobozi wa korali ni Uwilingiyimana Eric, akaba afatanya n’abandi bayobozi barimo Ufiringabire Vainqueur Maurice, bafite intego yo kugeza korali ku rwego rwo hejuru mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu baririmbyi baririmbamo harimo Alicia Ufitimana, umwe mu bagize itsinda “Alicia na Germaine,” rizwi cyane mu karere ka Rubavu no hanze. Alicia ashimirwa kuba umuntu w’inyangamugayo, wicisha bugufi, kandi ufite ubushobozi bwo gufasha korali mu ikoranabuhanga no mu buhanzi bw’umwimerere.
Ubuyobozi bwa korali buvuga ko Alicia ari umwe mu mpano zikomeye korali ifite muri iki gihe, kandi ko yitezweho byinshi mu bihe biri imbere. Uretse kuririmba, anatanga inama zubaka, akanagira uruhare mu guteza imbere imishinga y’iterambere y’iyo korali.
Bethania ifite icyerekezo gifatika cy’imyaka itatu (2025–2027), cyibanda ku bikorwa bikurikira: Gufasha urubyiruko n’abagore kwiga imyuga nk’ubudozi, kubaka no gusudira; Kongera ubumenyi mu gucuranga no kurushaho kunoza umuziki wa korali; Gutegura igiterane kizakorwamo amashusho (live recording) y’indirimbo zabo; Kubaka website ya korali no kugura ibikoresho bigezweho bya muzika.
Hamaze gukusanywa miliyoni 3.5 Frw mu rwego rwo gushyigikira iyi mishinga, ariko hakenewe andi asaga miliyoni 15 kugira ngo byose bigerweho nk’uko byateguwe.
Bethania yashimiye Imana n’abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwo kujya i Gashonga. Bashimiye abafatanyabikorwa n’inshuti z’itorero zatanze ubufasha, basaba ko n’abandi bakomeza kubaba hafi mu buryo bw’amasengesho, inama n’inkunga y’amafaranga.
Bahamije ko bazakomeza umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu binyuze mu ndirimbo no mu bikorwa bigaragara.
Bethania choir ibarizwa muri ADEPR Gisenyi, Paruwasi ya Gisa, Umudugudu wa Ruhangiro.
Ushaka kubegera cyangwa gukurikirana ibikorwa byabo: Email: [email protected] ; Telefone: 0787503398 / 0788885656 / 0782797787, YouTube: Bethania Choir Gisenyi
Ku itariki ya 26 na 27 Nyakanga 2025, Korali Bethania yakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu Itorero rya Bethel - Gashonga
Bwari ubwa mbere Korali Bethania ikoreye uruzinduko mu Karere ka Rusizi
Alicia (ibumoso) wo muri Alicia & Germaine ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri korali Bethania