× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

England: Umwepisikopi yahamije ko guha umugisha abahuje ibitsina bizatwara imbaraga mu rusengero rwe

Category: Amakuru  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

England: Umwepisikopi yahamije ko guha umugisha abahuje ibitsina bizatwara imbaraga mu rusengero rwe

Umwepisikopi aravuga ko bizatwara izindi mbaraga nibura kuva mu 2025 kugira ngo guha umugisha ababana bahuje ibitsina bigere mu rusengero rwe.

Umwepisikopi mu itorero ry’u Bwongereza cyangwa se Itorero Angilikani mu Bwongereza, avuga ko ibikorwa byo guha umugisha ababana bahuje ibitsina bidashoboka ko bizabera muri iryo torero kugeza nibura mu mwaka wa 2025 mu gihe habaye amacakubiri.

Umwepiskopi wa Londres, Dame Sarah Mullally yabwiye itangazamakuru ibijyanye n’intambwe imaze guterwa kuva aho inzu y’abepisikopi y’itorero ry’u Bwongereza yemeye mu ntangiriro z’uku kwezi ko abanyamadini n’amatorero bajya baha umugisha abashakanye bahuje ibitsina. Manually yagize ati: "Bazakenera izindi mpushya, bizatwara nko mu 2025".

Abayobozi bakuru b’itorero ry’u Bwongereza bazahura mu kwezi gutaha i Londres kugira ngo baganire ku ntambwe zo gushyira mu bikorwa icyiswe "Prayers of Love and Faith" (Amasengesho y’urukundo no kwizera) asaba Imana guha imigisha ababana bahuje ibitsina.

Muri Gashyantare, lnama rusange y’itorero ry’u Bwongereza yemeye gutanga amasengesho y’umugisha ku bashakanye bahuje ibitsina mu bufatanye bw’abaturage cyangwa mu bashakanye ariko ntibemera ko bahindura inyigisho z’amateka y’iryo dini ryerekeye gushyingirwa.

Mullaly yongeyeho ati: "Ariko icyo tugerageza gukora ni ugutega amatwi, gushyira mu bikorwa icyifuzo cyemeranijweho mu nama".

Mu ntangiriro z’uku kwezi, abantu 11 bagize Inteko ishinga amategeko umutwe w’abepiskopi banze ku mugaragaro icyemezo cy’urwego rwa Kiliziya cyo kwemeranya mu buryo bwo gushimira amasengesho y’urukundo no kwizera ku bahuje ibitsina.

Source: Christian Post

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.