× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese kunywa inzoga ni icyaha? Ibitavugwaho rumwe na bamwe mu bakristo n’icyo Bibiliya ibivugaho

Category: Health  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ese kunywa inzoga ni icyaha? Ibitavugwaho rumwe na bamwe mu bakristo n'icyo Bibiliya ibivugaho

Rimwe mu magambo amaze gusubizwa kenshi n’abakristo ku mpamvu batanywa inzoga ni iri irigira riti :"Vino ni umukobanyi". Aya magambo ari muri Bibiliya mu gitabo cy’Imigani igice cya 20 umurongo wa 1.

Vino ni yo nzoga yanyobwaga cyane mu bihe Bibiliya yanditswemo. Ni yo mpamvu ari yo nzoga ivugwamo cyane. Ese kuba yariswe umukobanyi bivuze ko kuyinywa ari icyaha? Dore icyo Bibiliya ivuga ku nzoga.

Imirongo myinshi itera bamwe kumva ko kuzinywa atari icyaha:

 Zaburi 104:15 "Na vino yishimisha imitima y’abantu, Ngo aboneranishe mu maso habo amavuta, Kandi ngo umutsima uhe imitima y’abantu gukomera."

Kuri uyu murongo baribaza bati:"Ese niba Imana yarandikishije Bibiliya izi ko kunywa vino ari icyaha, kuki yavuze ko ishimisha imitima y’abantu kandi ikaba ari yo iboneranisha mu maso h’abantu?"

 Abefeso 5:18 "Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka."

Hano bamwe baravuga bati: "Ese kunywa inzoga no kuzisinda si ibintu bibiri bitandukanye? Ikibi si inzoga ahubwo ikibi ni ugusinda".

Bagaruka ku murongo wo mu Migani igice cya 20 umurongo wa 1. "Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge."

Bavuga ko abazinywa bose atari ko bashukwa na zo mu gihe bazinywa mu rugero. Batanga urugero rwa Pawulo na Timoteyo. (1 Timoteyo 5:23 Uhereye none reka kunywa amazi gusa, ahubwo unywe vino nke ku bw’inda yawe kuko urwaragura.)

 Umubwiriza 9:7 "Igendere wirīre ibyo kurya byawe wishimye, kandi winywere vino yawe n’umutima unezerewe, kuko Imana imaze kwemera imirimo yawe."

Mu bindi bavuga harimo kuba Yesu yarafashe amazi akayahindura vino mu bukwe bw’i Kana. (Yohana 2:1-11).

Hari abahita bavuga ko iriya vino itasindishaga, gusa Bibiliya ntacyo ibivugaho. Mu kubasubiza batanga urugero rwa Nowa wayinyweye agakuramo n’imyenda kubera gusinda vino. (Itangiriro 9:21).

Abahisemo kutazinywa bo bashingira kuri iyi mirongo:
 Imigani 20:1 "Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge." Abantu iyo banywa inzoga ntibamenya kwifata ngo banywe nke. Bituma bakora ibyaha.

 Hoseya 7:5 "Ku munsi w’ibirori by’umwami wacu ibikomangoma byatewe kurwara n’inzoga nyinshi banyoye, umwami na we arambura ukuboko hamwe n’abakobanyi." Banyweye inzoga nyinshi bararwara.

 Imigani 31:4 “Ntibikwiriye abami, Lemuweli we, Abami ntibakwiriye kunywa vino, cyangwa ibikomangoma kubaririza ibisindisha aho biri."

Imigani 5 "Be kunywa bakibagirwa ibyategetswe, Bakagoreka imanza z’abarengana." Muri iyi mirongo hagaragaza ko uyinyweye agoreka urubanza.

Hari n’indi myinshi bagenderaho. Tekereza kuri aya magambo: "Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha cyangwa kikamuca intege." (Abaroma 14:21).

Niba urya inyama ukaba unanywa vino, mu gihe bisitaza abandi bireke. Ubwo mu gihe bitabasitaza? Nyuma yo gutekereza kuri aya magambo, wamenya icyo gukora.

Inzobere ku buzima zivuga iki ku nzoga?

Iyo umuntu anyweye ikinyobwa gisindisha, alcool ikirimo inyura mu mara uko yakabaye nta kintu na kimwe umubiri uyihinduyeho, bityo igahita igera mu maraso byihuse.

Iminota hagati ya 15 na 30 gusa irahagije kugira ngo umuntu unyweye inzoga ashonje asinde, naho uwafashe amafunguro mbere yo kunywa ibisindisha bifata hagati y’iminota 30 na 60 kugira ngo asinde.

Binyuze mu maraso, inzoga ihita ikwirakwira mu ngingo zose z’umubiri cyane cyane umwijima, umutima ndetse n’ubwonko.

Iyo inzoga igeze mu mwijima ihindurwa na wo buhoro buhoro ku kigero cya 95% ari na byo umubiri usigarana naho 5 % bisigaye bigasohorwa mu mubiri binyuze mu bihaha byifashishije umwuka umuntu ahumeka, mu mpyiko zifashishije inkari, ndetse no mu ruhu binyuze mu byuya.

Inyura mu ngingo zose ihereye mu mara, ni ko aho inyuze hose igenda ihangiza. Haba mu mara, ubwonko, umwijima, umutima, urwungano rw’imitsi n’imyakura, umutima ndetse n’urwungano ngogozi rwose muri rusange.

Urubuga www.doctissimo.fr ruvuga ko inzoga zigira ingaruka ku bwonko ku rugero rumwe n’urumogi ndetse n’ibindi biyobyabwenge byose.

Iyo ubwonko bumaze kurengwa n’inzoga ku kigero runaka, bizana izindi ngaruka zirimo gukora nabi, kugenda buhoro, amaso agatangira kubona nabi no kwibagirwa.

Ikindi ni uko umuntu atangira gutakaza ubushobozi bwo guhuza ibikorwa by’umubiri we no kubigenzura, kudandabirana, uburyo bwo kubona ibintu no gufata ibyemezo na byo bikagenda bigabanuka.

Ikindi inzobere zivuga n’uko ugisoma ku nzoga cyangwa ukumva impumuro yayo ibitekerezo bihita bihinduka.

Kuri iki kigero umuntu atangira kumva amarangamutima y’ibyishimo, umunezero, kunyurwa, kwiyumvamo akanyabugabo no gutinyuka, kugira amagambo menshi no kwiyegereza abantu cyane. Gusinda biba byatangiye kumugeraho.

Umwanzuro

Buri wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo ikimunogeye. Imana yarekeye abantu ubwo bushobozi. Buri wese ni we ukwiriye guhitamo kuzinywa cyangwa kutazinywa.

Ariko aho byabujijwe bitewe n’impamvu zitandukanye, ikiza ni ukumvira ubwo buyobozi kuko nk’uko inzobere zibivuga n’ubundi nta keza kazo. Ikiza ni ukwirinda kuzinywa kuruta uko wazinywa ukirinda gusinda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.