Kampayana Rukangira Augustin wayoboye ibigo bitandukanye mu Rwanda birimo RHA, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire, yatabarutse mu gitondo cyo ku wa Mbere, ku itariki ya 5 Gashyantare 2024.
Umuryango we watangaje ko uyu mugabo Kampayana Rukangira Augustin yapfuye ubwo yiteguraga ngo age mu bitaro, kwivuza, apfira mu rugo iwe. Bagize bati: “Ni byo koko yapfuye, mu kwitunganya ngo age kwa muganga ni bwo yapfuye.”
Akimara gupfa yagejejwe ku bitaro kugira ngo asuzumwe hamenye icyamwishe mu by’ukuri, kuko n’umuryango we ntiwari uzi neza icyo yazize, ariko ubu byamaze kwemezwa ko yazize uburwayi.
Kampayana Rukangira Augustin yapfuye akiri muto, ku myaka 60 gusa y’amavuko, asiga umugore n’abana batanu.
Kampayana yabaye umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Imiturire mu mijyi no mu byaro, nyuma y’aho aza kuba Umuyobozi Mukuru w’agateganyo mu Kigo Gishinzwe Imiturire mu Rwanda, RHA.
Bidatinze yaje kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, mu mwaka wa 2023 ubwo hashingwaga RALGA, Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, yaribereye umuyobozi.
Muri gahunda y’u Rwanda yo guca inzu za nyakatsi mu byaro by’Igihugu, Kampayana yabaye Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiturire yo mu Cyaro muri icyo gihe.
Abantu batandukanye banditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga buvuga kuri nyakwigendera Kampayana Rukangira Augustin, bavuga ko ari mu bantu bakundaga Igihugu by’umwihariko n’umurimo, bamwe bavuga ko yababereye umubyeyi mwiza, bityo bifuza ko yaruhukira mu mahoro kandi ko bazamukumbura cyane.
Kuri uyu wa Gatatu ku itariki 7 Gashyantare 2024 ku mugoroba, habaye ikiriyo cyo kuzirikana ubuzima bwose yabayemo akiri muzima. Umuryango we watangaje ko umuhango wo kumuherekeza uzabera mu itorero rya Anglican Paruwasi ya Remera, ku wa Gatanu, ku itariki 9 Gashyantare 2024.
Umuhango wo kumuherekeza uzabera muri Anglican Paruwasi ya Remera
Mu mugoroba wo kuzirikana ubuzima yabayemo akiri muzima
Yayoboye ibigo bitandukanye mu Rwanda