Ububwe bw’amateka bw Ev. Appolinaire bwagaragayemo ibyamamare birimo Pastor Ben wo muri Ben & Chance, Damascène na Aline Gahongayire.
Byari umuriro mu bukwe bw’umuvugabutumwa Nshuti Appolinaire na Jenny Umurerwa basezeranye kubana akaramata mu birori byabaye kuwa Gatandatu tariki 04 Werurwe 2023.
Umunyamakuru wa Paradise.rw yageze ahabereye ubu bukwe asanga ari bw’amateka dore ko banakoze agashya ko kwitabira icyumweru mu rusengero basengeramo rwa Living Word church Kanombe, ibintu bidasanzwe bikorwa n’abizerwa benshi.
Appolinaire yamenyekanye nk’umuvugabutumwa w’ubushake muri Living Word Church Kanombe ubwo yatangizaga Rejoice Room Ministry itegura umugorob Worship Experience yatumiyemo abahanzi n’abavugabutumwa batandukanye bo mu Rwanda.
Mu b’amazina azwi batumiwe muri uyu mugoroba umaze kubaka izina muri Kigali, twavugamo nka Rev. Dr Antoine Rutayisire, Pastor Cadeau, Confiance, Aline Gahongayire, Nelson Mucyo n’abandi
Mu minsi ishize yatanze integuza y’ubukwe bwe na Jenny umukunzi we wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubukwe bwabaye kuri uyu wa 4 Werurwe 2023, ubukwe bwabereye kuri Living Word Church Kanombe maze kwifotoza ndetse ko kwiyakira (Reception ikabera) ku Irebero.
"Ibyanshimishije ni ukubona Tente yose yuzuye abantu inshuti zanjye abenshi hahari" - Appolinaire aganira na Paradise.rw. Twabibutsa ko mu bitabiriye ubukwe bwe harimo Pastor Ben wari Parrain, Damascène, Nelson Mucyo, Massamba, El Shaddai na Aline Gahongayire.
Massamba Intore yaririmbiye abageni
UKO UBUKWE BWA APPOLINAIRE NA JENNY BWAGENZE
Urugo ruhire kandi muzakoze kubaha Imana yabubahishije!
Imana ishimwe, ihabwe icyubahiro yahabaye kuva bitangira kugeza Ibirangira. Muzabyare hungu na kobwa bana bacu.