Umuvugabutumwa Ev. Egide Ngombwa yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we M. Solange Uwase uzwi cyane nka Soso mu muhango wabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Tariki 22 Nyakanga 2023 nibwo aba bombi basezeranye imbere y’Imana, biyemeza kubana iteka ryose mu myiza no mu bibi nk’uko Ijambo ry’Imana ribisaba. Ni umuhango wabereye kuri Agape Evangelistic Pentecostal Church - Kugasaraba.
Gusaba no gukwa nabyo byabaye kuri uwo munsi, bibera kuri MD Hills Garden mu masaha ya mu gitondo. Kwiyakira nabyo byabereye kuri MD Hills Garden. Ni ubukwe bwari bubereye ijisho nk’uko bigaragara mu mafoto Paradise.rw yabashije kubona.
Egide na Solange bakoze ubukwe buryoheye ijisho
Kuwa 6 Nyakanga 2023 ni bwo Ev. Egide Ngombwa yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we. Yanditse ko avuye mu cyiciro kimwe akaba ageze ku kindi, ati "I changed the status legally!!". Yashimye Imana yabakoreye ibintu byiza n’ababasengeye bose ndetse n’abakomeje kumushyigikira we n’umuryango we.
Ngombwa Egide ni umwe mu bavugabutumwe bakunzwe kuva kera akiga mu mashuri yisumbuye kugeza uyu munsi wa none. Ni murumuna wa Rev. Baho Isaie Uwihirwe uzwiho gutegura ibiterane bikomeye mu Rwanda, Tanzania na Burundi, akabikora ku bufatanye n’abavugabutumwa bo muri Amerika n’ahandi.
Tariki 12/03/2023 ni bwo Ngombwa Egide yatangarije abakunzi be kuri Facebook ko yambitse impeta umukobwa w’inzozi ze, uwo yahisemo ngo azamubere umugore. Uwo nta wundi ni umwali w’inzobe icyeye witwa M. Solange (Soso) Uwase. Ntabwo yigeze atera ivi, ahubwo bari barimo kuganira, hanyuma Egide avana impeta mu ipantalo, ayambika umukunzi we.
Tariki 15 Mata 2023, Ev. Egide yatangaje amatariki y’ubukwe bwe na Solange mu butumwa yanyujije kuri Facebook. Yagize ati "Hello dear friends and family it will be our pleasure to be with you at our wedding! Support us and pray for us! Bless you".
Hano yavugaga ko azishimira cyane kubana n’abakunzi be n’umuryango we mu birori by’ubukwe bwe na Solange. Yanabasabye kumushyigikira ndetse n’inkung y’amasengesho. Mukuru we Rev Baho Isaie yahise atanga igitekerezo mu ba mbere, ibigaragaza ko anyotewe n’ubu bukwe.
Rev. Baho ati "That’s awesome! Congratulations! We’re together" [Ni byiza cyane, turabishimiye. Turi kumwe". Ubusanzwe, iyo bantu bumvise ko runaka agiye gukora ubukwe, barabyishimira cyane bakavuga ngo ’twongeye twanyweye’ kuko mu bukwe birazwi ko haba hari ibyo kunywa no kurya, ni nawo muhango usoza ubukwe (Kwiyakira).
"Muraho neza! Dushimishijwe no kubagezaho Italiki yacu tuzakoreraho ubukwe (save the date). Mukomeze mudusengere, muduhe ibitekerezo n’Inama ndetse munadushyigikire mubushobozi! Turifuza Kandi kuzabana namwe muribi birori bizaba ari umunezero wacu kubabona. Imana ibahe umugisha" - Ev Egide ubwo yavugaga ku bukwe bwe na Solange.
Ntibazibagirwa ibyishimo byaranze umunsi wabo w’ubukwe
Solange yishimiye kwambikwa impeta n’umukunzi we Egide
Ubwo Ev. Egide yambikaga impeta Umwamikazi we Solange
Ev. Egide na mukuru we Rev Baho ubwo bashimiraga umukobwa wa Ev. Boniface wahize abandi mu kubwiriza muri Stars For Jesus
Ev. Egide akoze ubukwe nyuma y’iminsi micye ababyeyi be nabo bakoze ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’urushako