Ndiho Freddy uzwi nka Freddy Don mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imaana, yimukiye mu gihugu cya Canada.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023 ni bwo Freddy Don yahamirije Paradise.rw ko yamaze kugera muri Canada. Ati "Ubu tuvugana nageze Canada". Ubwo yari agezeyo, yasanganiwe na mushiki we wari kumwe n’umugabo we n’abana babo.
Freddy Don ari mu bahanzi ba Gospel baharaniye iterambere ryayo kuva kera. Mu myaka 12 amaze mu muziki mu njyana ya Afrobeat, yakoze indirimbo zitandukanye nka “Oh my heart” na “I am a soldier” (Ndi ingabo ya Yesu) yatumbagije izina rye.
Freddy Don afite indirimbo zirenga 10, zirimo izo yagiye akorana n’abandi bahanzi bakomeye muri Afrika nka Guardian Angel wo muri Kenya bakoranye iyitwa "Iri kumwe natwe", Redemption nawe wo muri Kenya bakoranye "Let me dance for you", n’abandi.
Inzozi ze mu muziki, uyu muramyi wabarizwaga muri umukristo mu itorero Rwanda Victory Mission rya Kanombe, avuga ko arangamiye kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi, no kwegukana ibihembo mpuzamahanga.
Freddy Don yimukiye muri Canada