Muri Gospel nyarwanda, iki cyumweru cyaranzwe n’ubwiyongere bw’indirimbo nshya zo kuramya no guhimbaza .
Mu bo paradise.rw yaguhitiyemo harimo umuririmbyikazi w’Icyamamare mu Rwanda n’ahandi, Gaby Kamanzi, washize hanze indirimbo nshya yise "TOI SEUL"!. Mu gihe yari amaze iminsi itari mike abarizwa ku mugabane w’iburayi, ubu azanye indirimbo nshya.
Gaby Kamanzi azwi cyane mu bitaramo nyarwanda akaba amaze imyaka myinshi kuri uyu musozi wo kuramya no guhimbaza Imana. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandikanye zirimo "Amahoro", "Wowe" na "Neema ya Golgota". Asengera mu itorero rya Evangelical Restoration Church.
Gaby yongeye gukora mu nganzo
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA GABY KAMANZI
Janvier Muhoza nawe ni Umuramyi wamenyekanye ahagana mu 2011, atangira muzika ariko ntiyatinda gukuza impano ye vuba. yagaragaye mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda ndetse aririmba indirimbo nyinshi zahembuye imitima y’abantu zirimo "Izabikora", "Uransekeje" na "Abikigihe". Ni umwe mu baramyi bazamuye indirimbo ku gicaniro muri iki cyumweru. Indirimbo ye nshya yayise "IBYIRINGIRO".
Janvier Muhoza nawe yongeye gukora mu nganzo
REBA INDIRIMBO NSHYA YA JANVIER MUHOZA
Indi ndirimbo nziza kandi nshya Paradise.rw yaguhitiyemo ni "Intsinzi yacu" ya Korali yitwa Vessels of Praise igizwe n’abaririmbyi 36 babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi korali ikorera umurimo w’Imana mu rusengero rwitwa Bethel Christian Center ruyoborwa na Pastor Peter Mutima. Aba baririmbyi barangamiye gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga.
Vessels of Praise
REBA INDIRIMBO NSHYA "INTSINZI YACU" YA VESSELS OF PRAISE