× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gaby na Daniella, nguyu murumuna wanyu! ELLA uzanye ’Warankijije’ ati ’Mu muziki niho nisanga mu gukorera Imana’

Category: Artists  »  May 2023 »  Sarah Umutoni

Gaby na Daniella, nguyu murumuna wanyu! ELLA uzanye 'Warankijije' ati 'Mu muziki niho nisanga mu gukorera Imana'

Amezi 4 y’umwaka wa 2023 yari ahagije kugira ngo umuziki nyarwanda wo kuramya no guhimbaza Imana wunguke impano y’agatangaza, ELLA, wamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere.

Mu kiganiro gito yagiranye na Paradise.rw ubwo twabonaga indirimbo ye ya mbere yitwa "Warankijje", Ella yabajijwe impamvu yinjiye mu muziki, byongere akaba yarahisemo guhimbaza Imana no kuyiramya, adaciye ku ruhande avuga ko ari wo muhamagaro we.

Yagize ati "Ninjiye mu muziki kuko ni ho calling yanjye [umuhamagaro wanjye] iri kandi niho numva nisanga mu byerekeye urugendo rwanjye rwo gukorera Imana".

Indirimbo ye "Warankijije" imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi bitatu mu gihe gito imaze kuri Youtube. Ni indirimbo yakozwe n’aba Producer b’abahanga aribo Boris wakoze amajwi, na BH wayoboye amashusho (Video director) na Doux, iDavid, BH bamufashije ibijyanye na "DoPs" [The Direct Observation Practical Skills].

Ella ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko umwaka ushize

Ni indirimbo nziza cyane yanditswe na Chryso Ndasingwa, icurangwa na ba kabuhariwe mu muziki wa Gospel aho piyano yacuranzwe na Khrisau, Guitar icurangwa na Arsene Nimpagaritse, Saxophone ivuzwa na Pappy Israel naho Guitar Bass icurangwa na Ishimwe.

Umva uburyohe bw’amagambo agize iyi ndirimbo: "Hari ishimwe rikomeye wandemeye Mukiza, hari indirimbo zidakama wanyujuje mu mutima, wirengagije intege nke zanjye, wibutse isezerano dufitanye. Warankijije sinzasubirayo, nzajya nkushima Mwami w’abami. Ubuntu n’imbabazi byankuyeho rwa rubanza, Mana yanjye ntuhinduka".

Ella Stella Kacukuzi usengera muri Bene Korah iyoborwa na Pastor Gabriel Dubier, akaba akiri umunyeshuri muri Kaminuza, yatangaje ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu muziki wo kuramya Imana ku buryo mu bihe biri imbere azaba ari umuhanzi mpuzamahanga. Arasaba inkunga y’amasengesho kugira ngo inzozi ze zizabe impamo.

UBUSESENGUZI BWA PARADISE.RW KU MPANO YA ELLA

ELLA ni umuhanzikazi ufite impano y’ijwi ryiza cyane riryohera umwumva. Abonye amaboko kandi nawe ntacike intege, yazagera kure. Indirimbo ye yahereyeho, yanditswe na Chryso. Akwiriye gukomeza kumwiyambaza mu gihe runaka kuko yaririmbye neza cyane iya mbere yamwandikiye.

Abaririmbyi yakoresheje barimo abahanga banabyize mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo, arasabwa gukomeza gukorana nabo mu bihangano bye biri imbere kuko witegereje muri "Warankijije", ubona bari guhuza cyane, ukaba wakeka ko basanzwe baririmbana n’ubusanzwe.

Imboni ya Paradise.rw yabonye ko Ella aririmba bitangaje, ushatse umwite murumuna wa Gaby Kamanzi na Daniella Rugarama wo mu itsinda James & Daniella. Aba bahanzikazi b’ibyamamare bakwiriye kwiyegereza murumuna wabo Ella, bakamufata ukuboko, bakamwereka ahari amabuye ashobora gusitaraho bityo inzozi ze zizabe impamo.

Ella umuhanzikazi wo kwitega mu muziki wa Gospel

Gaby na Daniella babonye murumuna wabo

Ella hamwe n’abaririmbyi bamufashije muri ’Warankijije’

RYOHERWA N’INDIRIMBO "WARANKIJIJE" YA ELLA UMUHANZIKAZI MUSHYA MURI GOSPEL

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

A Masterpiece is manifested onto us! Such a great gift we have in Ella. Am always edified by her gift. Courage and we got you ✨

Cyanditswe na: Norah  »   Kuwa 03/05/2023 04:44