Kera hari abajyaga bavuga ko abahanzi ba Gospel ari abakene, ariko ubu abawukora bari kugenda babona umugisha mu buryo bunyuranye kandi wareba ugasanga bufiranye isano n’umuziki bakora.
"Ntabyo yari azi rwose n’ubu ntarabyemera ni ukuri. Ejo yarimo ambwira ko atarabyemera" - Etienne Nkuru aganira na Paradise.rw ku bijyanye n’uko umugore we yakiriye impano itangaje yamuhaye mu minsi micye ishize aho yamuhaye imodoka nshya ihenze cyane.
Etienne Nkuru ukunzwe mu ndirimbo "Asante" imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100 kuri Youtube, yahaye umugore we Alice Uwamahoro imodoka yo mu bwoko bwa Lexus Sport Full Package igendwamo n’abifite dore ko igiciro cyayo kiri hejuru ya Miliyoni 60 y’amanyarwanda.
Etienne na Alice bamaze imyaka 3 babana kuko barushinze mu mwaka wa 2020 mu birori by’agahebuzo. Batuye ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Canada, bakaba bamaze kubyara umwana umwe wabonye izuba mu 2021.
Amashusho Etienne yasangije abamukurikira y’umunsi udasanzwe yahayemo umugore we imodoka ihebuje, agaragaza ko bombi baryohewe n’urushako ndetse wagira ngo rwose baracyari muri ya minsi yo guteretana. Alice wahawe imodoka, byamurenze asuka amarira y’ibyishimo.
Ibyo Etienne yakoreye Alice ni amateka yanditse kuko ari we muhanzi wa mbere wa Gospel utanze impano y’imodoka ihenze cyane. Thacien Titus nawe yigeze guha umugore we imodoka ndetse na Stella Manishimwe "Ni njye wa mugore" yigeze guhabwa imodoka n’umugabo we.
Ubusesenguzi bwa Paradise.rw
N’ubwo utahamya ko aya mafaranga yose yavuye mu muziki, ariko uko bimeze kose bifitanye isano mu busesenguzi bwacu. Ndetse ibi nibyo dushingiraho tuvuga ngo "Gospel iraryoshye" kuko bimaze kugaragara ko iyo uyikoze unaboha amahema, ukuramo inyungu nyinshi.
Indi mpamvu ni uko niba Etienne afite akazi gasanzwe kamuha amafaranga, ariko nanone umuziki akora umuha umugisha wo gukora akazi ke anezerewe, inshuti zikiyongera. Kandi si ibyo gusa, ibitaramo akora, ibyo atumirwamo, nabyo biramwinjiriza mu biryo bumwe cyangwa ubundi.
Alice ari kugendera muri iyi modoka yahawe n’umugabo we
Etienne hamwe na Alice
UBWO ETIENNE YAHAGA ALICE IMODOKA NSHYA IHENZE