Uno munsi “meditation” ku gitabo cya Esiteri yangejeje ku isano riri hagati y’ubwiza bw’inyuma n’ubwiza bw’imbere.
Ubwiza bw’inyuma bwa Esiteri bwamwinjije i bwami ariko ubwenge bwe ni bwo bwahamutuje. Uburanga ni intwaro ikomeye igitsina gore gikoresha. Butanga amahirwe menshi harimo no kubahuza n’abakomeye.
Abakobwa bava mu miryango icitiritse ariko b’uburanga bwiza bashoboye kureshya ibikomangoma n’abahungu bava mu miryango ikomeye. Ariko ubwenge ni bwo bwabubakiye ingo zikomeye.
Umunyabwenge Salomon ati “Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa. Ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa (Imigani 31:30).
Kubaha Imana ni bwo bwenge. Ubwiza bw’imbere tubukomora mu kubaha Imana. Salomon ati “Mwana wanjye, komeza icyo so yagutegetse, Kandi we kureka icyo nyoko yakwigishije” (Imigani 6:20).
Inama Moridekayi yagiriye Esiteri nizo zamutuje i Bwami.
Ndakwifuriza kubaha Imana. Ndakwifuriza ubwenge buva ku Mana.
Mugire umunsi mwiza!