× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Habby Peter & Vanessa bagiye kumara umwaka baririmbana nka Couple bari mu mashimwe yo kwibaruka imfura

Category: Artists  »  July 2023 »  Sarah Umutoni

Habby Peter & Vanessa bagiye kumara umwaka baririmbana nka Couple bari mu mashimwe yo kwibaruka imfura

Habby Peter & Vanessa [ Habiyakare Jean Pierre na Niyomufasha Vanessa], itsinda ry’umugabo n’umugore, mu muziki wo guhimbaza Imana bari mu mashimwe menshi yo kwibaruka imfura yabo y’umukobwa.

Habby Peter na Vanessa bibarutse mu ijoro ryo ku wa 22 Nyakanga 2023, imfura yabo bayise Igabe Dolly Akiki Fiorella, yavukiye mu bitaro bikuru bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Aba bombi bibarutse imfura yabo nyuma y’iminsi micye bashyize hanze indirimbo ebyiri bise ‘Time Maker’ na ‘Karuvari’ zabanjirijwe n’indirimbo zirimo nka ‘Ushimwe’, ‘Ntiyagusiga’, ‘Waranyibutse’, ‘Isezerano’ ndetse na ‘Amamara’.

Izi ndirimbo zabo ebyiri ‘Time Maker’ ndetse na ‘Karuvari’, zubakiye ku butumwa buvuga ko Imana ariyo mugenga w’igihe kandi ari nayo imenya gutera kw’imitima ‘yacu twe abari mu Isi twese, kandi ko kwizera Imana isaha yayo idahinduka’.

Habby Peter avuga ko “Imana ikomeza isezerano ryayo imyaka ibihumbi n’ibihumbi. Imana ni indahemuka, ni inyangamugayo kandi ibyo yavuze byose izabisohoza”.

Nk’uko tubicyesha Umuseke, Habby Peter & Vanessa basezeranye kubana akaramata tariki 1 Ukwakira 2022 ari nabwo bahise bemeranya gukora umuziki bari kumwe.

Habby Petera avuga ko nyuma yo kwibaruka bagiye gushyira hanze indirimbo yitwa “Ayuzuye ihumure” igaragaza ugukomera kw’Imana.

Yagize ati“Izaba ivuga uburyo twiheba tukibwira ko ntacyo tuzageraho ariko Imana ikatubwira amagambo aduhumuriza ikanadukomeza tukagera kure.”

Uyu muryango utuye mu Murenge wa Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Ni mu gihe indirimbo zabo zikorwa kandi zigatunganywa na Mystique Studio kwa Producer M-ISLA, ibafasha muri ‘Audio’ na Analiza Empire ibafasha muri Video.

Habby Peter & Vanessa bibarutse imfura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.