Umuramyi Richard Nic Ngendahayo yamaze gushyira hanze amatike yo kwinjira mu gitaramo cy’amateka cyiswe "NIWE Healing Concert" kizaba tariki ya 29 Ugushyingo 2025 mu nyubako ya BK Arena.
Ni umugisha ku gihugu ndetse na East Africa yose kongera kwakira Richard Nic Ngendahayo
Imyaka irenga 15 abakunzi be batamuca iryera ni myinshi, kandi ikimenyimenyi ni uko mu bazitabira iki gitaramo harimo n’abavutse ubwo we atakibarizwaga ku butaka butagatifu bw’u "Rwanda" dore ko amaze imyaka myinshi atuye muri Amerika. Nyuma yo gufata ikirere cya Afurika y’Uburasirazuba mu buryo bw’umwuka bitewe n’ubutumwa bwomora bukubiye mu ndirimbo ze, yahise yerekeza muri USA aho kuri ubu abarizwa mu mujyi wa Dallas.
Kwimuka k’uyu muramyi, nubwo byaciye igikuba mu bakunzi be, indirimbo ze zakomeje kuba umuti womora imitima, nk’amavuta akuze akiza ibikomere.
Twibukiranye bya bihe! Indirimbo 5 z’amateka z’uyu muramyi.
Guhitamo indirimbo 5 z’amateka z’uyu muramyi ni ikizamini gikomeye kuruta gutsinda ikizamini cya Demarrage ya moto. Abanyuze mu makorali yo muri Ragepra mu myaka yo hambere ni abahamya dore ko ku cyumweru mu materaniro umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana wiharirwaga n’indirimbo ze. Paradise yahisemo gukoresha uburyo bw’amahirwe (random sampling) mu kubagezaho indirimbo 5 z’uyu muramyi zihora mu mitima y’abakunzi be.
1. Niwe
Ni indirimbo ifite ubusobanuro ku bakunzi ba Gospel ndetse n’abakunzi ba Richard Nic Ngendahayo. Muri iyi ndirimbo, uyu muramyi atsindagira Kristo mu buryo butangaje aho agira ati: "Ntumbero, Ntumbero yanjye Yesu, naniwe nihebye aransanga."
Mu nyikirizo niho agira ati: ’’Niwe, Niwe nta wundi, Niwe niwe nifuza, Niwe Niwe nta wundi". Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Techno ni imwe mu ndirimbo ze zicurangwa cyane mu birori, mu nsengero, mu modoka ndetse n’ahandi. Mu myaka 16 iyi ndirimbo imaze kuri youtube imaze kurebwa n’abantu miriyoni 2.6. Ni nayo yitiriye igitaramo agiye gukorera i Kigali.
2. Ibuka
Bamwe bayita “Indirimbo itangira ituje ikarangira iteye agahinda.” Iyo ukiri mu by’isi, wumva byose ari byiza, ntacyo utinya namba; ibyiza n’ibibi ukavuga uti “birandeba?”. Wituye iki iyakuremye kubyo uyikesha byose? Wisanzuye muri ibyo da? Wirengagije ko wacunguwe? Wisanzuye muri ibyo da, wirengagije ko wacunguwe n’Umwami?
“Ibukaaa uwagukunze, ibukaaa uwakuremye, ibukaaaaa nyir’ubugingo ufite; muhe ikaze yinjire akubabarire.” Hari aho agira ati: “Wibuke ko watijwe kubaho, guhumeka kwawe wabiherewe ubuntu.”
Tugendeye kuri iyi nyandiko (Script), itangira ari nk’umwe mu bantu wibutswa ibyiza yakorewe n’Imana ibinyujije muri Kristo, nyamara we ntabihe agaciro, agahitamo kwibera mu nzira igoramye. Uyu mwanditsi rero yumvikana yibutsa uwateye umugongo inzira y’ukuri — Kristo — kwibuka ko ari we wamucunguye, akamuha guhumeka, bityo akaba akwiye kuva mu nzira y’ibyaha.
Bitewe n’uko mu itangira ry’iyi ndirimbo, umusomyi atahita asobanukirwa n’ubutumwa Richard yashakaga gutanga, ahubwo akibanda ku njyana yoroheje, ni yo mpamvu bamwe batebya ko ari“indirimbo itangira ituje ikarangira iteye agahinda."
Nubwo nta gihamya gifatika gihari, hari amakuru avuga ko mu myaka ya za 2005 abanyeshuri bo ku kigo GS Saint Joseph Kabgayi babyinjijemo urwenya. Bivugwa ko hari uwahamagaye kuri Radio Salus mu kiganiro "Intashyo" agira ati: “Ndifuza ya ndirimbo ya Richard Nic Ngendahayo itangira ituje ikarangira iteye agahinda.”
Umunyamakuru byaramuyobeye, azenguruka indirimbo zose z’uwo muramyi, kugeza ageze kuri “Ibuka”, uwatanze intashyo ati: “Ni iyo.” Amubajije aho iteye agahinda, abihuza n’uko mu gice cyayo cya nyuma havugwamo amagambo akomeye y’ukwicuza: “Ibukaaaaa…”Kugeza ubu, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2.6 kuri YouTube.
3. Mbwira ibyo ushaka
Ndashaka kuba uwo wifuza — ni amagambo y’indirimbo ikunzwe cyane ya Richard Nic Ngendahayo, ifatwa nk’imwe mu ndirimbo zubaka kandi zihuza imitima y’abaramyi n’Imana. Mu magambo yayo humvikanamo umutima w’umuramyi wiyegurira Imana, uyisaba kumuhindura uwo ishaka, agatanga ubugingo bwe bwose mu kuyikorera.
Agira ati: “Ndashaka kuba uwo wifuza, mwami, nshimishe umutima wawe wera. Nzamuye ubugingo bwange bwose, akira, wumvirize, ukore. Mbwire, nde wundi utagira umugayo? Bwiza buzira inenge, mukunzi wange, uhora wuzuye ubuntu, ugira neza. Tega ibiganza ngupfumbatishe amashimwe.”
Inyikirizo y’iyi ndirimbo igira iti: “Mbwira ibyo ushaka, Mwami, umpe imbaraga nyinshi, neshe ibingerageza. Ndagukunda, ndakwifuza mu bihe nk’ibi, Mwami.”
Ni indirimbo benshi bafata nk’“indirimbo yubahiriza imitima yabo,” kuko yibutsa abantu guca bugufi imbere y’Imana no kwemera kuyoborwa nayo mu bihe byose.
Ndetse hari abavuga ko uyu muramyi aramutse yatse ikiguzi cy’insengero zose zagiye zikoresha iyi ndirimbo mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana, inyinshi zatezwa cyamunara, bitewe n’uko yahindutse igihangano gikoreshwa henshi mu gihugu no hanze yacyo.
Ku bazitabira iki gitaramo muri BK Arena, bazagira amahirwe yo kuririmbana na Richard Nic Ngendahayo iyi ndirimbo yibukirwa cyane ku butumwa bwayo bwimbitse n’umwuka wayo w’isanamitima.
4. Wemere ngushime:
Ni indirimbo nziza y’amashimwe abyiganira mu mitima. Mu njyana nziza ya Techno ibyinitse, iyi ndirimbo ikoranye ubuhanga buhanitse kandi ikumvikanamo imyandikire n’imyubakire yihariye. Iyi ndirimbo imaze imyaka 15 imaze kurebwa n’umubare ushyitse (abasaga miriyoni n’ibihumbi 400).
5. Si umuhemu
Mu njyana ya Kinyarwanda imeze nk’ikinimba, Richard Nick Ngendahayo yegereje intebe y’amashimwe abakunda kugorora umubyimba no gushayaya ababwira ubunyangamugayo n’ubupfura bw’Imana. Iyi ndirimbo usanga abantu benshi bakunze kuyifashisha mu birori bakabyinira Imana bakizihirwa.
Kuri ubu hasigaye iminsi mbarwa uyu muramyi akongera gutaramira imbonankubone abakunzi ba Gospel mu Rwanda. Tubibutse ko igitaramo "Niwe 29 Ugushyingo 2025 cyateguwe na Fill the Gap Ltd, cyitirirwa Album uyu muramyi yise “NIWE.
Kuri ubu amakuru mashya kuri iki gitaramo ni uko amatike yatangiye kugurishwa binyuze ku rubuga www.ticqet.rw. Ibiciro byo kwinjira ni 30k (Platinum Ticket), 25k (Diamond Ticket), 20k (Golden Ticket), 15k (Endzone Ticket), 10k (Standard Lower Bowl) ndetse na 5k (Early Birds).
Richard Nick Ngendahayo agiye gukora igitaramo gikomeye i Kigali