Umuramyi Umulisa Cynthia uherutse gusohora indirimbo nziza yise "Ajya arema inzira" yashimiye umusanzu wa Alexis Dusabe na Israel Mbonyi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Izina Umulisa Cynthia ni rimwe mu mazina ahanzwe amaso mu muziki wo kuramya Imana doreko afatwa nk’umwe mu bahanzi bazwiho kugira udushya akaba n’umwe mu bakobwa bazi kubyina.
Hashize iminsi mike uyu muramyi asohoye indirimbo nshya yise "Ajya arema inzira" yanditswe na Niyo Bosco". Inyura mu biganza byiza by’abahanga barimo Popieh ndetse na Musinga uza mu ba Directors beza mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo, uyu muramyi yibutsaga abakunzi be ko Yesu ajya arema inzira aho umuntu atakeka akabibutsa ko Kristo ari ubuzima
Cynthia yavuze imyato Alexis Dusabe na Israel Mbonyi bafite ibitaramo by’amateka.
Kuri ubu abakunzi ba Gospel bashishikajwe no kugura amatike yo kwitabira igitaramo "Umuyoboro 25 years concert" cya Alexis Dusabe giteganyijwe tariki ya 14 Ukuboza 2025 kikazabera muri Camp Kigali(KCSV).
Nyuma y’iki gitaramo, abantu batandukanye bazerekeza amaso mu gitaramo "Icyambu Live Concert Edition 4" cya Israel Mbonyi kizaba tariki ya 25 Ukuboza 2025 kikaba igitaramo cya Noheli.
Umulisa Cynthia ni umwe mu bantu bahanze amaso ibi bitaramo byombi nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Paradise. Ati: "Buri muntu wese agira igihe cye itandukaniro rikaba igihe Imana yateganyije ko uzamara mu gihe cyawe ndetse n’uburyo wagikoresheje."
Ati: "Tuvugishije ukuri Alexis Dusabe na Israel Mbonyi ni abaramyi bakoresheje neza igihe cyabo kandi baharanira kuba icyitegerezo ndetse bakwiriye kwambikwa Imidari, bityo kwitabira ibitaramo byabo by’umwihariko kuri twe abaramyi ni umugisha kuko hari amasomo menshi dukura mu bitaramo by’aba baramyi akadufasha gutegura neza igihe cyacu."
Yakomeje agira ati: "Ni igihe cyiza cyo kugura amatike tukazitabira ibitaramo by’aba bahanzi tukabereka ko tuzirikana ishyaka n’umuhati wabo."
"Umuyoboro 25 Years Concert" ni igitaramo cy’amateka cyateguwe na Alexis Dusabe hagamijwe kwizihiza isabukuru y’Imyaka 25 amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gitaramo giteganyijwe tariki ya 14/12/2025 muri Camp Kigali aho uyu muramyi azataramana n’abaramyi bubashywe nka Bosco Nshuti uzwi mu ndirimbo "Ibyo ntunze",na Pastor Lopez uturuka mu gihugu cy’u Burundi akaba azwi cyane mu ndirimbo "Imana y’akandi karyo"
Ushobora kugura itike ku mafaranga 5k, 10k, 20k, 25k na 50k unyuze kuri www.umuyoboro.com cyangwa se ugakanda *797*50*2*93#
Alexis Dusabe aritegura kwandika amateka
Israel Mbonyi ategerejwe mu gitaramo cya Noheli
Tububahe barabikoreye - Umulisa Cynthia avuga kuri Alexis Dusabe na Mbonyi
Alexis Dusabe agiye gukora igitaramo cy’amateka
REBA INDIRIMBO NSHYA "AJYA AREMA INZIRA" YA CYNTHIA UMULISA