× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Thanksgiving Worship: Shinning Stars na Shekinah Dance biyongereye mu bazaririmba

Category: Entertainment  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Thanksgiving Worship: Shinning Stars na Shekinah Dance biyongereye mu bazaririmba

Hasigaye umunsi umwe igitaramo cya Noheli cyiswe Thanksgiving Worship kikaba.

Mu gihe hasigaye umunsi umwe gusa ngo igitaramo cyiswe Thanksgiving kibe, ubuyobozi bwa Irere Family Network bwongereye amatsinda abiri akomeye mu mubare w’abazasusurutsa umugoroba w’igitaramo cya Noheli cyatumiwemo ibihangange muri muzika ya Gospel mu Rwanda

Ku ikubitiro bari abahanzi 5 n’itsinda rimwe aribo Aimé Uwimana, Christian Irimbere, Patrick René, Chryso, Arsene Tuyi na True promises. Kuri ubu hiyongereyeho Itsinda Shekinah Dance na Shinning Stars.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri iki gitaramo yamenyesheje Paradise.rw ko ibi ari ubuntu bugeretse ku bundi. Yagize ati "Hari andi matsinda abiri yiyongeye ku bazasusurutsa Thanksgiving, ni umugisha ukomeye kandi burya ni ubuntu bwiyongeye ku bundi.. "

Iki gitaramo kiraba kuri uyu wa Gatanu 23 Ukuboza 2022 saa Kumi n’imwe zuzuye z’umugoroba kuri Kigali Convention Center & Radisson Blu, kwinjira ni ubuntu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.