× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imbaraga z’ivugabutumwa – Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  11 minutes ago »  Pastor Christian Gisanura

Imbaraga z'ivugabutumwa – Pastor Christian Gisanura

Ku wa 17 Kamena 2026, Pastor Christian Gisanura yatanze ubutumwa bwibanze ku mbaraga z’ivugabutumwa

Ashingiye ku magambo yo mu gitabo cy’Abaroma 1:15-17, yashimangiye ko ubutumwa bwiza ari imbaraga z’Imana zihesha abantu agakiza kandi ko buri Mukristo afite inshingano yo kubugeza ku bandi.

Ayo magambo agira ati: “15 ni cyo gituma ku bwanjye nshaka kubabwira ubutumwa bwiza namwe abari i Roma. 16 Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,

17 kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk’uko byanditswe ngo "Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!"” (Abaroma 1:15;17)

Yifashishije amagambo ya Pawulo wagize ati: “Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa,” Pastor Gisanura yasobanuye ko hari abantu benshi bibwira ko kuvuga ubutumwa ari inshingano y’abapasiteri cyangwa abantu bakuze mu buryo bw’umwuka gusa, nyamara buri wese wakiriye Kristo aba afite ubutumwa bwo kugeza ku bandi.

Yagize ati: “Kuvuga ubutumwa ni ukuvuga ubwo wahawe ukabugeza ku bo bugenewe. Umuntu wese ufite Kristo Yesu aba afite umwuka utanga ubugingo. Ubuzima bwe butanga ubugingo mu buzima bw’undi muntu.”

Yasobanuye ko Pawulo yavuze ko ubutumwa bugomba kugera ku Muyuda no ku Mugiriki, agaragaza ko umuntu akwiriye gutangira kubugeza ku bo babana bya hafi mbere yo kubugeza kure. Yavuze ko ubuzima bw’umukristo ubwabwo ari ubutumwa, kuko ibyo umuntu akora, uko yambara, uko avuga n’uko yitwara byose biba bivuga ikintu ku Mana akorera.

Pastor Gisanura yibukije ko Yesu yigishije ko ikica umuntu atari icyinjira muri we, ahubwo ko ari igisohoka muri we, bityo ko ibiri mu mutima ari byo bigaragarira mu bikorwa bya buri munsi.

Yagize ati: “Uko wambara, uko uvuga, uko ukora n’uko ubayeho ni ubutumwa utanga. Niba witwa Umukristo, buri munsi uba uri gutanga ubutumwa bwiza cyangwa bubi bitewe n’uko witwara.”

Yagarutse ku kuba hari igihe abantu batinya kugaragaza ko bakunda Imana kubera gutinya uko abandi babafata, ashimangira ko umukristo adakwiye guterwa isoni no kwerekana uwo akorera.

Ati: “Niba utatinya kwita so cyangwa nyoko ababyeyi bawe, kuki watinya kwerekana ko ukorera Imana? Pawulo yavuze ko ubutumwa bwiza butamukoza isoni. Niba kugaragaza uwo uri we bigukoza isoni, uba ugomba kwisuzuma.”

Yakomeje asobanura ko ubutumwa bwiza ari imbaraga z’umukristo, kuko Imana ikoresha abantu bayo kugira ngo igere ku bandi. Yashimangiye ko intego y’ubuzima bw’umwizera ikwiriye kuba iyo gufasha abandi kumenya Imana no kwakira ubutumwa bw’ubugingo.

Pastor Gisanura yavuze kandi ko buri wese afite uburyo bwe bwo kuvuga ubutumwa, bityo ko atari ngombwa kuba umuntu afite urubuga runini cyangwa umwanya w’ubuyobozi mu itorero kugira ngo abe intumwa y’Imana.

Yagize ati: “Wowe uzavuge ubutumwa mu buryo bwawe. Imana yaduhamagariye kuba inzira ubutumwa bunyuramo. Ntabwo turi iherezo ry’ubutumwa, ahubwo turi intumwa zibugeza ku bandi.”

Yasoje ashimangira ko Imana ikomeza kwihanganira abantu no kubaha igihe kugira ngo bihane kandi na bo babone uko bageza ubutumwa bwiza ku bandi, asaba Abakristo kudahisha impano bahawe ahubwo bakazikoresha mu kwamamaza Kristo.

Ubu butumwa bwatanzwe nk’“Impano y’Umunsi” bwo ku wa 17 Kamena 2026, bukaba bwari bugamije gukangurira Abakristo bose kumenya ko ubuzima bwabo ubwabwo ari ubutumwa kandi ko bafite inshingano yo kugeza inkuru nziza y’agakiza ku bandi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.