× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rubavu: Richard Mus yavuze uburyo Imana yamubaye hafi mu ndirimbo nshya “Yampagazeho”

Category: Artists  »  6 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Rubavu: Richard Mus yavuze uburyo Imana yamubaye hafi mu ndirimbo nshya “Yampagazeho”

Umuramyi Richard Mus ukomoka mu Karere ka Rubavu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yampagazeho” irimo ubutumwa bwo gushimira Imana ku bw’uko yamurinze kandi ikamuba hafi mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Paradise.rw, Richard Mus yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse ashaka kwibutsa abantu ineza y’Imana ndetse no kuyishimira ku bw’uko yamubaye hafi kuva akiri umwana kugeza ubu.

Yagize ati: “Muri iyi ndirimbo nashakaga gushimira Imana yampagazeho ikandinda kuva nkiri muto kugeza ubu. Mu bihe byinshi byari bikomeye mu buzima bwanjye, Imana yabaye Papa kuri njye. Ni yo nzobere mu gusana imitima no gukiza ibikomere.”

Uyu muramyi yavuze ko yanyuze mu bihe byuzuyemo agahinda n’ibikomere akiri muto, ariko Imana ikamukiza ikamuhumuriza, ndetse ikamuha agakiza kamubohora mu byaha.

Yongeyeho ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bunareba ejo hazaza, aho agaragaza ko azakomeza kwishingikiriza ku Mana no mu myaka iri imbere.

Ati: “No mu zabukuru izaba ikinkikiye. Nzaguma nyiringiye kandi nanjye nzahora nyamamaza ibikorwa byayo n’ineza yayo.”

Ubutumwa bwamukoze ku mutima

Richard Mus yavuze ko nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abantu batandukanye, ariko ko hari ubutumwa bw’umubyeyi wo mu Mujyi wa Kigali bwamukoze ku mutima cyane.

Uyu mubyeyi yamwandikiye agira ati: "Wawoooo! Amavuta, imbaraga n’uguhishurirwa biva ku Mana nibikomeho. Ni ukuri yaduhagazeho, iyo itaba yo isoni ziba zaradukoze. Nihashimwe Kristo."

Richard Mus yavuze ko ubu butumwa bwamuhaye icyizere ko ubutumwa atanga binyuze mu muziki bugera ku bantu kandi bukagira uruhare mu kubaka imitima yabo.

Ati: "Yanyoherereje ubu butumwa numva bunteye imbaraga n’ibyiringiro. Byanyeretse ko ibyo ndirimba bigera ku bantu kandi bikabubaka mu buryo bw’umwuka. Nakiriye umugisha yansabiye kandi nanjye ndamusabira umugisha.”

Yahoze aririmba umuziki usanzwe mbere yo kwakira agakiza

Richard Mus yavuze ko mbere yo kwinjira mu muziki wa Gospel yari asanzwe aririmba umuziki usanzwe (Secular), ariko nyuma aza kwakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza we, ahitamo gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza.

Kuri ubu, avuga ko intego ye ari ugukomeza gukorera Imana binyuze mu muziki no kugeza ubutumwa bw’agakiza ku bantu benshi bashoboka.

Intego ni ugukora umuziki ku rwego mpuzamahanga

Uyu muramyi avuga ko yifuza kubona umuziki we uzamuka ukagera ku rwego rw’igihugu ndetse no hanze yacyo.

Ati: “Ndifuza ko umuziki wanjye wamenyekana ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga. Intego yanjye ni uko ubutumwa bwiza bwagera kuri bose aho bari hose, kandi nizeye ko Imana izabinshoboza.”*

Arateganya gukora amashusho y’indirimbo zigize album nshya

Richard Mus yatangaje ko kugeza ubu indirimbo Yampagazeho”yasohotse mu buryo bw’amajwi (Audio), mu gihe amashusho yayo (Video) ateganyijwe gusohoka mu gihe cya vuba.

Yavuze kandi ko ari gutunganya album nshya izaba igizwe n’indirimbo 10, zimwe muri zo zikazaba yarazifatanyije n’abandi bahanzi.

Ati: “Ubu ndi gukora album izaba igizwe n’indirimbo icumi. Hari izo nzakorana n’abandi bahanzi, kandi zirimo gutunganywa muri studio. Ibindi byose tuzagenda tubitangaza uko imirimo igenda irushaho kunozwa. Gusa turayibakumbuje, izaba imeze neza rwose.”

Richard Mus asoza ashimira abakunzi b’umuziki wa Gospel bakomeje kumushyigikira no kumusengera, abasaba gukomeza kumuba hafi mu rugendo rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu muziki.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.