× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Heritage Group yateguje indirimbo nziza ya Pasika yitwa "Intsinzi" banashima Imana ’yaduhaye u Rwanda’

Category: Artists  »  March 2024 »  Nelson Mucyo

Heritage Group yateguje indirimbo nziza ya Pasika yitwa "Intsinzi" banashima Imana 'yaduhaye u Rwanda'

Heritage Group yaciye amarenga ko izasusurutsa abanyarwanda mu kwizihiza Pasika mu njyana ibyinitse bise "Intsinzi".

Biteganyijwe ko iyi ndirimbo ya Pasika izagera ku bakunzi ba Heritage group kuwa gatandatu umunsi ubanziriza uwa pasika.

Umwe mushinzwe kuvuganira Heritage, Bwana Audace yatangarije Paradise.rw ko za ntego zo kutaryamisha abakunzi babo arizo baje gusohoza.

Yagize ati "Ubushize twabamenyesheje ko tutazatenguha abadukunda niyo mpamvu twifuza ko ya nsinzi yabonekeye mu kwitanga kwa Kristo aribyo gupfa no kuzuka insinzi igere kuri bose "

Heritage Group ifite imishinga y’indirimbo nyinshi muri studio no mu bubiko itegereje ko isaha nyayo zigera ku bakunzi ba Heritage.

Yakomeje abwira Paradise ko ajya ashimira Imana ’yaduhaye u Rwanda’ aho buri wese yishyira akizana ndetse akaba yasakaza indirimbo yuzuye ubutumwa bw’imyemerere ndetse abafana (Public) bakayakira neza.

Yagize ati "U Rwanda baduha ubwisanzure bwo gutambutsa ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku mugaragaro ndetse ibi bimaze kuduha abakunzi batagira ingano "

Iyi ndirimbo izajya hanze muri iyi week end ndetse ikazaca kuri official channel ya Heritage Group

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.