Byasabye ko Pastor Willy Rumenera ahuriza hamwe umuhanzi Theo Bosebabireba n’itsinda ry’abanyamerika mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge kigiye kubera mu Karere ka Burera.
Iki giterane kizaba le Le 06/06/2023 kuhera 14h00-17h00 muri Cyanika/ Burera. Pastor Willy Rumenera wateguye iki giterane, yabwiye Paradise.rw ko impamvu bagiye kugikorera muri Burera ni uko ari "kamwe mu turere tuzahajwe n’ibyo bibazo (ibiyobyabwenge)".
Ijambo n’isengesho bagenderaho yavuze ko biri mu 1 Abami 18:37 “Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.” Aha niho yatangarije ko ibiyobyabwenge ari ibigirwamana.
Uyu mupasiteri yatanze urugero ku byabaye muri Israel aho benshi bari baravuye ku Mana bakajya mu bigirwamana. Ati "Kuko Eliya yagaruriye Imana abantu icyo gihe muri Israeli bari baragiye mu bigirwamana. Natwe niko tugomba kubagarura. Kuko ikiyobyabwenge ni ikigirwamana".
Iki giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge muri Burera kizitabirwa na Pastor Rumenera Willy, umuhazi Theogene Uwiringiyimana uzwi nka Theo Bosebabireba, Pastor Jaques (Cyanika) n’itsinda ryo muri Oklahoma rikorera muri Comfort my People International, akaba ari umuryango wshinzwe kand uyoborwa na Pastor Willy Rumenera (awubereye Founder and Visionary).
Pastor Willy Rumenera, ni Umuyobozi Mukuru wa Comfort My People ku Isi, ndetse akaba n’Umuyobozi wa Teen Challenge mu Rwanda no mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba. Iyi miryango yombi, izwiho kuba ishyira imbere ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Avuga ko abamaze kuva mu biyobyabwenge mu bukangurambaga akora barenga 100 mu gihugu. Yahishuye ko uwabaswe n’ibiyobyabwenge kugira ngo abivemo burundu, aba agomba kumara umwaka muri sentere yabo adasohoka, yiga ijambo ry’Imana bakanamutoza no gusenga.
Twabibutsa ko iki giterane cyatumiwemo Theo Bosebabireba kizabera mu Kagari ka Nyagahinga, umudugudu wa Kabyimana ahubatse isoko. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bazashobozwa kugera aho kizabera.
Pastor Willy Rumenera amaze igihe kinini mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge
Pastor Jacques yiteguye kwakira no guha ikaze abazitabira iki giterane
Pastor Willy uyobora CMP yateguye iki giterane
Theo Bosebabireba arataramira i Burera kuri uyu wa Kabiri
Mu Karere ka Burera hagiye kubera igiterane gikomeye