Ushobora kujya kwibana kubera amashuri ugiye gukomereza ahandi, kubera ko wabonye akazi kure, kubera ko wumva ukuze cyangwa kubera ko utabanye neza n’ababyeyi, abavandimwe bawe cyangwa abandi mubana, ukagenda kubera guhunga ibibazo wumva ko bagutera.
Kuva iwanyu ni kimwe no gukora urugendo rurerure mu butayu. Ntiwakora urwo rugendo utazi no kubamba ihema, gucana umuriro, guteka cyangwa kureba ku ikarita. Nyamara, abenshi mu basore cyangwa inkumi bajya kuba muri ghetto, bava iwabo nta bushobozi buhagije bafite bwo kwibeshaho.
Salomo wari umwami w’umunyabwenge wa Isirayeli ya kera, yaravuze ati “Umunyamakenga yitegereza aho anyura” (Imigani 14:15). Kugira ngo umenye niba witeguye kwimuka, hari ibyo ukwiriye kwitaho.
Kumenya gukoresha neza amafaranga: Ni iki cyagufasha kumenya uko wacunga amafaranga?
Bibiliya ivuga ko umunyabwenge atega amatwi akunguka ubwenge (Imigani 1:5).
Ushobora kubaza bamwe mu nshuti zawe babikoze mbere amafaranga umuntu umwe ashobora gukoresha mu cyumweru, yishyura ubukode, ahaha, uko wakwishyura amazi n’umuriro n’ibindi.
Ukeneye kumenya ibyo wajya ukenera ukabihuza n’amafaranga ushobora kubona yaba avuye muri Buruse, mu mushahara, ayo wazigamye cyangwa ayo wahabwa n’abandi.
Kumenya imirimo yo mu rugo: Gerageza kumara nk’icyumweru ubaho nk’aho witunze mbere y’uko wimuka ngo uve iwanyu niba kuhava warabiteguye bitagutunguye.
Ujye urya ibyo witekeye kandi wiguriye mu mafaranga wakoreye nibishoboka. Ujye wimesera kandi witerere ipasi. Ujye wikorera isuku mu cyumba cyawe.
Aho ushaka kujya, ujye ugerageza kugerayo udasabye ababyeyi bawe ngo bagutware mu modoka cyangwa ngo bagutegere. Mbese, sa n’uwatangiye kwibana mbere y’uko ugenda.
Kumenya kubana n’abandi: Ese ubanye neza n’ababyeyi bawe n’abo muva inda imwe cyangwa abandi mwabanaga? Niba mutabanye neza, ushobora kuba wibwira ko ibintu bizarushaho kugenda neza nubana n’incuti yawe.
Ariko zirikana ko hari igihe incuti yawe magara mushobora gushwana bitewe no kubana. Umwe ashobora kuba agira isuku, undi akaba atagira gahunda. Umwe asenga, undi ntabyiteho cyane.
Mu gihe ukiri iwanyu, ushobora kwiga ibintu byinshi byagufasha kubana neza n’abandi. Ni bwo umenya uko wakemura ibibazo n’ibyo wakwigomwa. Hari abava iwabo bajyanywe gusa no guhunga ibibazo bafitanye n’ababyeyi babo ariko hari abandi baba bajyanywe n’ibindi bifatika.
Nubana n’umuntu mukagirana ibibazo ntukihutire kumuhunga ahubwo ujye uharanira gushaka uko bikemuka. Gusa mbere y’uko mubana uba ugomba kugira amakuru make umumenyaho, nibura ugasuzuma niba muzashobokana.
Bibaye byiza yaba yubaha Imana, asenga, atanywa ibiyobyabwenge birimo itabi, adakunda cyane abo badahuje igitsina kandi atari umwiyemezi.
Ntukibagirwe gusoma Bibiliya no gukorera Imana kandi mu gihe ufite uwo mubana ugerageze mubifatanye kuko ni byo byonyine byagufasha kwirinda ibindi bibazo.
Umuntu uba wenyine aba agomba no kwirinda inshuti mbi zituye hafi y’aho yimukiye kuko zishobora kumujyana mu bikorwa bibi byatuma afungwa cyangwa akabura ubuzima.
Ashobora kwishora mu busambanyi, kunywa ibiyobyabwenge, gutaha n’ijoro no gusesagura amafaranga mu bintu bidakenewe kubera ko aba yigenga kandi ari kure y’ababyeyi be.
Ibi ni bimwe mu byo Paradise yabonye mu nyandiko zitandukanye zanditswe n’abahanga mu by’imibanire byafasha abakunzi bayo baba abakristo ndetse n’abandi. Ibindi byagufasha kuba umuntu mwiza muri sosiyeti na byo biri hano kuri Paradise kandi bizakomeza.