× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo ukora byose muri iyi si ni itafari uba uri gushyira ku nzu uzaturamo nutabaruka - Pastor Christian Gisanura

Category: Sermons  »  May 2025 »  Pastor Christian Gisanura

Ibyo ukora byose muri iyi si ni itafari uba uri gushyira ku nzu uzaturamo nutabaruka - Pastor Christian Gisanura

Ijambo ry’Imana ni umurage utazanyagwa: Umunsi wa 4. Dusome ijambo ry’Imana: "Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. (Yohana 14:2;3).

Ufite Yesu akizera ijambo rye aba yiteganyirije aho gutura nyuma y’ubu buzima. Benshi bitwara muri iyi si nk’aho ari ho ubuzima buzagarukira.

Bagahemuka, bakambura, bakijandika mu byaha bitandukanye, bakirengagiza inyungu z’abandi, ariko bikarangira ibyabibateraga bisigaye biribwa n’abandi.

Ijuru ni umurage w’abizeye ijambo ry’Imana, bakarigenderaho. Abo ntibateze kuzibagirana mu maso h’Imana bari muri ubu buzima ndetse no mu bundi buri hirya y’urupfu.

Hari umuntu warose ari gusiza ikibanza ngo yubake inzu, nyuma arongera ararota inzu ye yuzuye, nyuma y’imimsi micye yitaba Imana.

Akibimbwira, nahise menya ko asigaranye iminsi micye ngo atahe kuko yari akuze kandi arwaye, mufasha kurushaho kwitegura kuko hari inzu yari agiye gutaha.

Ndakumenyesha ko ibyo ukora byose muri iyi si ni itafari uba uri gushyira ku nzu uzaturamo nutabaruka, uvuye muri iyi isi nk’umutsinzi wakirwa nk’intwari n’abamarayika ndetse n’Umwami Yesu.

Rero hagararana na Yesu mu byo unyuramo, ntuzave muri iyi si nk’ikigwari. N’umwumvira uzabigeraho.

Yesu aratwizeza ko hari aho tuzatura hamwe nawe. Ntiducogore, ntiturangazwe n’ibifatika n’ubwo nabyo ari ingenzi. Ahubwo duhagarare, twere imbuto zimuhesha icyubahiro, ndetse duhangane n’umwanzi ushaka kutunyaga umurage wacu, aducumuza.

Mbere yo gucumura, uzajye wibuka ko uzaba uri kwisenyera no kwinyaga umurage. Ihangane kandi ushikame muri Yesu.

Shalom, Pastor Christian Gisanura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Urakoze paster biranfashije cyane koko twitwara nkaho ubuzima ari hano buzarangirira gusa kandi byaba byiza twitwaye nkaho ari ubundi buzima tuzabamo nyuma y’urupfu twasanga badahari nubundi ntagihombo kizaba kirimo ,kuruta uko twasanga buhari kandi niyo Imana tutarigeze tuyikorera byaba Ari ikimwaro giteye ubwoba.ngewe nta bumenyi mfite kuri bibiliya ariko ndifuza kubugira

Cyanditswe na: Hakizimana Hussein   »   Kuwa 11/05/2025 07:51

Dushakashake Imana mugihe dushobora kuyibona kuko abayiringira ntibazakorwa n’ikimwaro

Cyanditswe na: Mukaburanga Diane  »   Kuwa 09/05/2025 13:08