UMUHANZI W’ICYUMWERU: Paradise.rw yaguhitiyemo JOEL LWAGA - Tanzania
JOEL LWAGA ni umuririmbyi ku rwego rwa East Africa ukorera umuziki we mu gihugu cye cya Tanzania akaba amaze igihe yarasinye muri HCE (Heaven Culture Entertainment) label ye.
Uyu mugabo yahamagariwe rwose gukorera Imana mu murimo wo kuramya no guhimbaza, ibintu byatumye yigwizaho abakunzi benshi ndetse ibyo akora bikaba byarageze ku bantu benshi mu Karere u Rwanda ruherereye mo kubera indirimbo zo guhumuriza ndetse n’izubaka Imitima y’abatagira ingano.
Paradise.rw yifuje ko mumenya uyu munyabigwi wo gihugu gihanye imbibi n’u Rwanda
Joel Lwaga yavutse kuya 23 Kanama avukira mu muryango ukikijwe mu gace ka Dar es Salaam. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza. Akaba akora umuziki nk’akazi ibihe bye byose.
Ibihembo
Muri iki gihe cyose, Lwaga yabashije gutsindira ibihembo byinshi bitandukanye ndetse yegukana awadi (Awards) nka EastAfrica Male Artist of the Year 2019.
Mu mwaka 2018, yatsindiye Maranatha Global Worship Music Awards Best Petition mu ndirimbo ye yise ‘Sitabaki Kama Nilivyo’.
Joel Lwaga ubu ni kizwi na bose kubera indirimbo ze zifasha abantu bingeri zose ndetse SITABAKI NILIVYO niyo yamuzamuye kurusha izindi zose.
Joel Lwaga yigeze gukorana na n’abahanzi bakomeye nka Diamond Platnumz ndetse na CHRIS SHALOM nawe uzwi cyane mu ndirimbo ye yamenyekanye MY BEAUTIFIER.
Umuryango
Joel Lwaga yakoze ubukwe n’umukobwa bamaranye igihe kinini mu rukundo Peace Jopec mu Ugushingo 2020.
Ibirori byabo byabaye bimwe mu birori by’irahiriwe muri Tanzania kubera umuryango we, inshuti, abaririmbyi bagenzi be n’abavandimwe bamushyigikiye.