× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iki cyorezo gishya cya COVID nikigera mu Rwanda insengero zizongera zifungwe

Category: Health  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Iki cyorezo gishya cya COVID nikigera mu Rwanda insengero zizongera zifungwe

Ubu ni ubwoko bwa COVID nshyashya yiswe COVID Variant JN.1, abantu bakaba bakomeje kuyandura mu bihugu birimo u Buhinde, Singapore, ibyo ku mugabane wa Amerika, Aziya n’u Burayi.

Umuryango wita ku buzima (World Health Organization) kuri uyu wa Mbere ku itariki 18 Ukuboza 2023, waburiye ibihugu byose byo ku Isi kwitegura guhangana n’iki cyorezo, kuko imbaraga gifite ziri gutuma babona ko kizagera ku Isi hose.

Kuva mu Cyumweru gishize cyarangiye ku itariki 17 Ukuboza, abagera ku 142 bo mu gihugu cy’u Buhinde honyine, bari bamaze kwandura. Kuri uyu munsi, umwe yamaze gupfa mu ntara imwe yaho yitwa Karnataka.

Abaturage barengeje imyaka 60 bategetswe kwambara agapfukamunwa, kugira ngo nibura umuvuduko w’abandura ugabanuke.

Mu gihugu cya Singapore, abarenga ibihumbi 56 bamaze kwandura, buvuye ku bihumbi 30 by’abanduye mu Cyumweru gishize.

Muri iki gihugu kiri mu bisurwa na ba mukerarugendo benshi, Minisiteri y’Ubuzima yasabye abahatuye n’abahasura kwambara agapfukamunwa, bagakaraba intoki kenshi kandi bagasigamo intera, ibisa n’ibyo kwirinda COVID-19.

Mu Bwongereza, abarenga ibihumbi 6 bamaze kwandura. Inzobere mu buvuzi zaho, zatangaje ko hagiye kwandura abantu benshi barenze abo batekereje, kuva urukingo rwatangwa.

Mu Budage na ho cyahageze. Leta yasabye abaturage bayo kwirinda bivuye inyuma, kugira ngo ubwandu butaba bwinshi.

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, leta 17 zatangaje ko abantu benshi bakomeje kwandura iki cyorezo. Muri izo leta, batangaje ko indwara zirimo ibicurane, ibibazo byo mu buhumekero n’izindi bataramenya ubwoko, zikomeje kwandura. Abarenga ibihumbi 27 biyongera ku bandi bo mu Cyumweru gishize bari mu bitaro.

Mu Bushinwa ho, abanduye iki cyorezo cya COVID Variant JN. 1 ni bake, ariko mu nkuru iheruka kuri Paradise.rw yagarutse ku kindi cyorezo kiriyo, ariko cyo kibasira abana bari munsi y’imyaka 15, kandi na cyo kiri mu bwoko bwa COVID. Iyo nkuru yitwa “Satan Has Brought Children Epidemic.”

Ubwandu nibukomeza kwiyongera, ibihugu bizakomeza gufata ingamba nk’izo kwirinda COVID-19 birimo kwambara agapfukamunwa, kwirinda kwegerana no kugumisha abantu mu rugo.

Mu gihe COVID-19 yacaga ibintu, u Rwanda ruri mu bihugu byafashe ingamba zo gushyiraho gahunda ya guma mu rugo. Iki gihe insengero zarafunzwe, Abakristo n’abandi basenga ntibongera kwemererwa gusubira mu nsengero cyangwa imisigiti.

Biteganyijwe ko ingamba ziri gufatwa nizitagira icyo zitanga, hazashyirwaho gahunda ya guma mu rugo, aho icyorezo kizaba kibasiye bikabije

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.