× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana irarambiwe! Umupasiteri yise Beyoncé ’umurozi’ anavuga ko nta mukristo ukwiriye kujya mu gitaramo cye

Category: Artists  »  February 2023 »  Sarah Umutoni

Imana irarambiwe! Umupasiteri yise Beyoncé 'umurozi' anavuga ko nta mukristo ukwiriye kujya mu gitaramo cye

Mu gihe Beyoncé yitegura gukora ibitaramo bizenguruka Isi, "Renaissance World Tour", hakomeje kuvugwa byinshi aho abakozi b’Imana bamwe bari kugaragaza ko bari kumusengera ngo bizagende neza, abandi bakavuga ko ibitaramo bye ari umwuka wa sekibi.

Pasiteri Tiphani Montgomery w’imyaka 40 washinze Minisiteri yise "Covered By God" wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko umuntu wese uzitabira igitaramo cya Beyoncé akumva umuziki we atagomba gutinyuka kwiyita umukristo nk’uko tubicyesha New York Post.

Kuwa 9 Gashyantare 2023 ni bwo yatangaje ko kwitabira ibitaramo bya Beyoncé bisa n’imihango ya satani. Ati: "Ninde muri mwe uzajya mu gitaramo cya Beyoncé, ndagucyaha mu izina rya Yesu. Ni gute watinyuka kwiyita umukristo?" Ubwo yavugaga ibi, abantu benshi bari bishimye.

"Imana irarambiwe. Ndakubwira iby’Umwuka w’Imana. Yarambiwe ubwoko bwayo kuba imvange. Kuba imvange ni kimwe no guca inyuma umugore wawe. Kuba uri imvange ni kimwe no kuriganya / guca inyuma umugabo wawe. "

Ati: "Iyo umurozi afite ’coven’ [itsinda rito ry’abarozi] mu bisanzwe ni ikintu gito. Amasezerano y’abapfumu ubusanzwe ni abantu batatu kugeza kuri barindwi. Iyo ibaye ibihumbi byitwa ’Hive’ [ahantu inzuki zihurira ari nyinshi. i.e umutiba]. Mwese mushyigikiye uwo mudamu, Beyhive? Kandi ukiyita Umukristo? ”.

Atangaje ibi nyuma y’uko mu minsi micye ishize, umuhanzikazi w’icyamamare ku isi mu muziki wa Gospel, Tasha Cobbs, yanditse ubutumwa burebure kuri Instagram ye, avuga ko ari gusengera Beyonce kugira ngo ibitaramo bye bizenguruka Isi bizagende neza.

Bamwe baramushyigikiye ariko abandi baramunenga, bavuga ko yakabaye ahubwo amusengera akakira agakiza, akajya mu murongo w’abamamaza Imana.

Si abo gusa ahubwo no mu Karere, Pastor Wilson Bugembe aherutse kwakira mu rusengero rwe Dr. Jose Chameleone aramusengera kugira ngo igitaramo cye kizabera i Kampala mu minsi micye iri imbere, kizagende neza, ariko ntibyavugwaho rumwe.

Pasiteri Tiphani Montgomery yise Beyonce umurozi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.