Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana, ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.
Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga,
kandi yabikoreye kugira ngo no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishiriza uwizeye Yesu. (Abaroma: 3; 23-26).
Imana ishimwe cyane kandi ihabwe icyubahiro. Nagira ngo nguhe amakuru meza, Yesu aragutegereje kugira ngo akugirire neza. Imana niyo yonyine ikiranuka yemeye kwirengagiza ibyaha byanjye nawe, byari kutuzanira urupfu rw’Iteka.
Ariko ku bw’urukundo yadukunze, yemera gutanga umwana wayo Yesu Kristo, amena amaraso kugira ngo abe impongano y’umwizeye wese, dutsindishirizwa n’amaraso ye, umubabaro yababaye mu kimbo cyanjye nawe byari ukugira ngo aduhe umudendezo, Yesu ashimwe cyane.
Nshuti yanjye Imana ntabwo ari umuterabwoba, baragushuka, ntabwo igufitiye umujinya, oya! Ahubwo ni inyembabazi gusa, hindukira uyisange ikuruhure kandi uce bugufi uyisabe imbabazi irakubabarira kuko yicaye ku ntebe y’imbabazi.
Izere Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe akuruhure. Akira Ubuntu bwe, akira ineza ye, akira umudendezo uri muri we. Hanze hararyana, hanze nta kiza kiriyo, hanze nta mahoro ariyo, injira muri Yesu akugirire neza. Amen.
Prophetess Selena