Eglise Methodiste Libre Paroisse ya Kicukiro, yakoze igikorwa cyo gusezeranya imiryango 11 yari isanzwe ibana nk’umugabo n’umugore ariko batarasezeranye imbere y’Imana.
Umuyobozi wa Eglise Methodiste Libre Paroisse ya Kicukiro, Rev. Ndagijimana Jean Baptiste yasobanuye ko iyi miryango yahuguwe ndetse yifatira ibyemezo isaba gusezerana ikabama nk’uko amategeko na Bibiliya ibiteganya.
Imaze gusobanukirwa akamaro ko kubana nk’uko Itegeko ribiteganya ndetse no gusezerana imbere y’Imana, yahisemo gusaba itorero Methodiste Libre -Kicukiro (EML) ko yabasezeranya maze biyemeza kubikora kuri uwo munsi.
Umwe muri iyi miryango yatangarije Paradise.rw ko kubana warasezeranye imbere y’Imana ari ikimenyetso gikomeye ndetse akaba aro amateka ku Itorero rya Methodiste Libre rya Kicukiro.
Indahiro y’isezerano ryabo imbere y’ Imana yakiriwe n’umushumba Rev. Ndagijimana Jean Baptiste akaba ariwe mushumba uyobora Paroisse ya Kicukiro.
Bamaze kurahira basinye mu gitabo cyabugenewe ndetse bahabwa n’impano ya Bibiliya nigitabo cy’ indirimbo.
Iki gikorwa cyabereye ku Itorore EML Kicikiro kuwa Gatandatu tariki 15 Nyakanga kandi cyitabiriwe n’inzego za Leta zirimo Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Hydayat Mukandahiro, wakurikiye imihango yose ndetse anashyikirizwa sheki ya mutuelle de santé .
Umuyobozi w’itorero abasezeranya, yavuze ko abifurije amahoro kurenza ibindi bintu byose yagize ati"Uwiteka abarebe neza kandi abahe kubana amahoro. Ababyeyi beza bubaka umubare nyarwanda bazarerere igihugu. "
Ijambo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro ryagarutse ku bufatanye n’itorero Methodiste Libre ndetse abashimira kuba barahuguye iyi miryango anabasezeranya ko ubutaha mu gikorwa nkicyo azazana ibendera ku rusengero hakanabera umuhango wo kubasezeranya icyarimwe mu mategeko ndetse n’imbere y’Imana .
ES Hydayat Mukandahiro yashimiye Itorero rya Methodiste Libre Kicukiro ku bufatanye bwiza bagiraga n’Umurenge aberage umuyobozi.