× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imitegurire idahwitse y’ibitaramo ishobora gutukisha Izina ry’Imana, kutabona abakizwa n’abahanzi bamwe bagasaza nta bitaramo bateguye

Category: Analysis  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Imitegurire idahwitse y'ibitaramo ishobora gutukisha Izina ry'Imana, kutabona abakizwa n'abahanzi bamwe bagasaza nta bitaramo bateguye

Mu mboni za bamwe mu banditsi, abanyamakuru n’abaririmbyi twaganiriye batubwiye uko bumva ingingo zimwe na zimwe zo guhusha intego mu mitegurire y’ibitaramo bya Gospel mu Rwanda.

Paradise.rw yabajije aba bose ikibazo kimwe bagisubiza buri wese uko abyumva. Ikibazo cyacu cyagiraga kiti "Ese iterambere mu mitegurire y’ibitaramo mu Rwanda ntirishobora gukataza mu gucuruza bigatuma habaho guhusha intego yo kuramya no guhimbaza?".

Ni byo koko bimaze kugaragara ko imitegurire y’ibitaramo mu Rwanda yagiye ku rundi rwego rwiza kandi rushimishije bikagirira akamaro abahanzi n’abakunzi ba Gospel, gusa abahanzi batandukanye ndetse n’abanyamakuru ntibabona kimwe iyi ngingo.

Bamwe bavuga ko mu mitegurire y’ibitaramo usanga buri wese areba ku ruhande runaka rumufitiye akamaro mu gihe cyera byari ibitaramo n’ibiterane bigamije kuvuga ubutumwa buzana abantu kuri Kristo.

Dutegura iyi nkuru hari bamwe mu bantu twabajije kuri iyi ngingo n’uko babyumva, maze ku bwisanzure busesuye batubwira ko ntacyo bayivugaho, abandi batugaragariza uruhande rwabo.

Abaririmbyi bamwe na bamwe banze kugira icyo badutangariza ariko umwe utifuje ko izina rye turishyira ahagaragara yagize ati: "Ibi bintu birimo amayeri muvandimwe, mu gihe bamwe tubura ubushobozi ujya kumva ukumva runaka ngo yasinyanye kontaro n’igikampani (company) utazi aho kivuye cya secular, bagakorera cash nyine twe twarabuze support)".

Yunzemo ati "Njye mbibonamo ikibazo cyane nubwo nanjye uwampa iyo map nayemera kuko ntakwitesha icyazamura izina ryanjye".

Umwe mu basesengura umuziki wa Gospel ndetse akaba amaze imyaka myinshi akurikirana ibya Gospel yabwiye Paradise.rw uko abona imiterere n’imitegurire y’ibitaramo. Kuri we asanga hari umwimerere "tugenda dutakaza" kandi uzagira ingaruka kuri Gospel.

Yagize ati "Iyo urebye neza ukitegereza imiterere, imitegurire n’imigirire y’abahanzi ndetse n’abaharanira inyungu z’abahanzi (Promoters, Managers, Event organizers) mu myaka 20 ishize, ibintu byagiye bihindura isura cyane."

Akomeza avuga ko mu gihe cyashize usubiye inyuma nta muntu wari kukubwira ngo igitaramo cya Gospel (igiterane) wakijyamo wishyuye Oya…icya mbere byaberaga mu nsengero cyangwa ku misozi ariko byose bigamije ikintu kimwe cyangwa bibiri.

Icya mbere, byari ukwagura ubwami bw’Imana (urusengero), icya kabiri byari ukuzana abantu kuri Kristo biciye ku kuramya no guhimbaza ndetse n’ijambo.

Ibi byatumaga umuhanzi washakaga gutegura igitaramo mu rusengero ashyigikirwa, ibintu byose akabikorerwa n’abantu ku buntu (ku bwitange). Ubu rero siko bimeze byarahindutse cyane mu myaka 10 ishize.

1. Gutegura igitaramo bisigaye ari nk’imyidagaduro nk’indi yose aho usanga nta Jambo ry’Imana rikigishwa n’aho bikozwe usanga ari Pastor bategura kugira ngo akore ’Fundraising’ [kwitangisha]. Uwabihakana yakwibuka neza niba hari uwabonye ibitaramo 10 bikomeye byabaye muri Kigali cyangwa mu nkengero aho bahamagaye abakizwa!.

2. Ibitaramo bisigaye bihenze ku rwego rw’ibya secular aho umuntu adatinya gutegura igitaramo agashyiramo itike y’ibihumbi 150, mu by’ukuri ntawanze iterambere ariko ayo mafaranga aba agiye gukoreshwa iki? Kwubaka urusengero? Gufasha abashumba gutangira amatorero aho ataragera ko usanga abahanzi benshi kuri ubu batagira n’insengero babarizwamo".

3. Ibitaramo bya Gospel bitegurwa n’abashoramari ndetse usanga batanakijijwe ahubwo baba bitabajwe kuko ari abahanga mu gutegura cyangwa ari abakire. Bityo umuhanzi nakenera "gutwika" (kwamamaza), azabikora nk’uko Bruce Melodie na The Ben babikora kuri Budget imwe ku ba promoter bamwe kuri Radio na Television zimwe, mbese uretse indirimbo ziba ziri buririmbwe ntakigitandukanya ibitaramo bya Gospel na Secular.

4. Ubucuruzi bwo ku rwego rwo hejuru; ntabwo twanze ko bakorera amafaranga kuko na Bibiliya yavuze ko ’tuzatungwa n’imirimo y’amaboko yacu’ ariko guhenda kw’ibitaramo gusigaye gukabije cyane, ahanini bishingiye ku kwifuza imirengera cyangwa kuba koko haba hashowe amafaranga menshi.

Mwarabibonye ko Trevis Greene atakije mu Rwanda kubera atabonye itike imuvana muri Nigeria aza muri Uganda no mu Rwanda, nyamara si byo ntabwo bikwiriye rwose. Ntabwo wavuga ukuntu umuhanzi wishyuwe asaga ibihumbi $100k-50k [miliyoni hagati ya 50 na Miliyoni 100], binanirana kwishyura indege.

Travis yasubitse ibitaramo byo mu Rwanda na Uganda kubera gusa atabonye itike y’indege

Ese niba koko dukorera Imana kuki ataje nka Mwenedata bakicara bakumvikana? Birumvikana ko abahanzi benshi ba Gospel bakora umuziki mu buryo bw’ubucuruzi, ibintu basangiye na bamwe mu bategura ibitaramo. Nonese ni byo bikwiriye?

Umusesenguzi Froduard ati iki?

Froduard asanga intego yabyo aba ari ugucuruza kuruta kuramya no guhimbaza Imana cyane ko ababitegura benshi atari aba Kristo ahubwo uzasanga ari abantu bafite ’experience’ mu kubitegura muri secural ari bo biyambazwa n’abahanzi ba Gospel.

Yagize ati "Uzasanga umuhanzi wa Gospel akenshi ategura igitaramo biturutse ahanini ku bitekerezo bya Manager cyangwa abajyanama b’abahanzi. We akabwira umuhanzi ati ’tegura igitaramo’, ubwo umuhanzi agatanga ’Go ahead’, bakamukorera urutonde rw’ibikenewe ndetse n’umusaruro witezwe kandi akenshi biba bihabanye n’ukuri.

Rero akenshi abo bajyanama bategura barebye inyungu zabo akenshi zihabanye n’iz’umuhanzi, kandi uzasanga igitaramo cy’umukristo mu musaruro witezwe hatarimo kuzana abantu kuri Kristo.

Froduard avuga ko ikimenyimenyi uzasanga igitaramo kwinjira ari 10,000 Frw amake ashoboka, usange nta muntu n’umwe wihannye, nta n’umwanya wo kwihana wateganyijwe, ahubwo usange nyuma yacyo bararwana cyangwa barashwana, baritana abapagani bapfa mu kugabana amafaranga yavuyemo.

Issa Noel Karijabo wakoreye Radio Authentic ya Apore Dr. Gitwaza, ubu ukora kuri Isango Star hari uko abibona:

Issa Noel ni umunyamakuru ni umwe mu bakurikirana hafi ibya Gospel akaba ari n’umujyanama mukuru n’umwanditsi w’indirimbo z’abahanzi benshi kandi batandukanye. Yagize ati: "Ibitaramo biragoranye cyane mu byerekeye n’ivugabutumwa ahubwo ikintu kigezweho ni ibyerekeye uburyo bwo gukorera amafaranga cyane cyane mu bahanzi kuko ari ibintu biba biri buyobore ibindi byose."

Yakomeje avuga ko uko gukorera amafaranga kwabo bigaragarira ku ma Youtube yabo ari monetize, ibi bikagenda binangiza umwimerere wa muzika bakora ibiririmbo birebire [indirimbo zifite iminota myinshi cyane], indirimbo zitarangira ndetse bigatakaza umwimerere.

"Umuziki uri gutera imbere kubera bari gukora bigana abandi nka Hillsong, izo za Bethel Elevation ariko hari benshi baba bayobowe no gukorera amafaranga. Urabona ko monetization irimo irica cyane cyane ibyerekeranye n’uburyohe bwa muzika".

Avuga ko ku bitaramo byo ni ibindi bindi kuko byo birimo biratwara abahanzi mu gukorera amafaranga nta kindi, umuntu arapanga igitaramo atareba ku mitima y’abantu ahubwo arimo atagetinga amafaranga. Aho kugira ngo umutima urebe imitima ahubwo umutima uri kureba amafaranga.

Umusozo

Twasoza tuvuga ko uku gutakaza umwimerere muri Gospel bifite ingaruka zikomeye cyane zigera kuri 4 twavana muri ubu busesenguzi:

1. Gukirizwa mu bitaramo biri kure nk’ukwezi

2. Udafite amafaranga azarinda asaza adateguye igitaramo

3. Izina ry’Imana rizatukwa kubera abahanzi n’abaririmbyi

Nehemiya 2:17 "Mperako ndababwira nti “Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.